Ibimenyetso Byose Bigaragaza Ko Me Bukuru Ntwali Yiyahuye – RIB

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thierry yavuze ko ibimenyetso bamaze kubona bihamya neza ko umunyamategeko Bukuru Ntwali yiyahuye, igisigaye kikaba ari ukumenya impamvu yabimuteye.

Bukuru Ntwali wari umenyerewe mu kugaragaza ibibazo bw’Abayamulenge mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yabonetse yapfuye ku wa 2 Kamena 2021.

Abatangabuhamya bavuze ko yiyahuriye ku igorofa y’ubucuruzi izwi nk’Inkundamahoro. Ntabwo impamvu zabimuteye zirajya ahabona.

Dr Murangira yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ko ibimenyetso bamaze kubona byemeza ko Bukuru Ntwali yiyahuye.

- Advertisement -

Ati “Amashusho ya kamera (camera) y’igihe yinjiriye n’ukuntu yaje, arinjira, arazamuka muri etaje, ageze hejuru arinaga, ibyo ngibyo amashusho arabigaragaza neza nta gushidikanya kurimo.”

Dr Murangira yavuze ko nyamara hari abantu buririye ku byabaye batangira gukabiriza ibintu bavuga ko yishwe, undi ‘munyamakuru’ ageze aho byabereye aha ikiganiro umurwayi wo mutwe uzwi Nyabugogo, amubaza uko byagenze.

Undi ngo yamubwiye ko nyakwigendera yaje agaparika imodoka, mu gihe ngo nta modoka yagiraga ndetse ko bishoboka ko atari azi no kuyitwara.

Uwatangaga ikiganiro ngo yanavuze ko Bukuru ashobora kuba yiyahuye nyuma yo gusanga umugore we arimo gusambana, ibintu Murangira avuga ko ari ugukwiza ibihuha.

Yakomeje ati “Me Bukuru yariyahuye, amashusho n’ibimenyetso birabigaragaza neza, ahubwo noneho igisigaje kugaragazwa na RIB ni impamvu yiyahuye, ariko kwiyahura ko yariyahuye.”

“Noneho ugasanga umuntu atangaje ibyo bintu, ntiyitaye no ku ngaruka biri bugire ku basigaye, umuryango we, ari umugore we, ntatekereje icyo gihe umuntu afite akababaro ko abuze umuntu, wongeyeho kumusoga umusigira igisebo kizasigara mu muryango, ngo ni ugushaka abareba ikiganiro!”

Murangira yavuze ko ibyo ari ugukwiza ibihuha, bikaba bigomba gutangira gukurikirwanwa.

Yavuze ko habayeho kwigisha guhagije ku buryo igitahiwe ari ugukurikiza amategeko, kandi ko arimo ingingo zikarishya zizabahana.

Biteganywa ko Me Ntwari azashyingurwa kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena 2021, mu irimbi rya Rusororo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version