Leta Y’U Rwanda Mu Rukiko Iregwa N’Umunyamakuru Byansi

Ubwo Urukiko rw’ikirenga rwategaga amatwi  ibisobanuro ku kirego umunyamakuru Byansi Samuel Baker yakigejejeho avuga ko asaba ko ingingo ya 71 yerekeye imiburanishirize y’imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi, umurimo n’ubutegetsi ivanwaho kuko ibangamira imikorere y’itangazamakuru, uburanira Leta yavuze ko kiriya kirego kirimo imbogamizi.

Izo mbogamizi ngo ni uko ‘agomba gufatwa nk’utagifitemo inyungu’ kuko ngo nta kintu kigaragaza ko yari umunyamakuru ubwo yatangaga ikirego.

Inteko iburanisha mu rubanza rwa Byansi na Leta yari ihagarariwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Faustin Ntezilyayo n’aho itsinda ryunganira Byansi Samuel Baker rigizwe na Me Valerie Gakunzi Musore na Me Bizimana Ruramira Zébédée.

Leta y’u Rwanda yo ihagarariwe n’uwitwa Prosper.

- Advertisement -

Mu rukiko havugiwemo ko bisa n’aho Byansi nta nyungu afite mu kirego yatanze.

Byavuzwe ko igihe yatangiye kiriya kirego atari umunyamakuru wemerewe gukorera mu Rwanda.

Ngo nta karita itangwa n’Urwego rw’abanyamakuru bigenga yagiraga muri kiriya gihe.

Urega we[Byansi] yabwiye Inteko iburanisha ko iriya karita yayitunze mu mwaka wa 2017.

Muri uriya mwaka ngo  nibwo yinjiye mu mwuga w’itangazamakuru ariko ikirego kigera muri sisiteme( system) gitinze bityo ikarita ye itakaza igihe.

Ndetse ngo yari yaranditse asaba guhabwa indi ariko biza kudindizwa n’icyorezo COVID-19 cyatumwe ibiro byinshi bifunga bityo rwa rwego rw’abanyamakuru bigenzura ntirwabona uko rumuha indi ihuje n’igihe.

Indi yayibonye  muri Nzeri, 2020.

Abunganizi be bavuze ko afite inyungu mu gutanga kiriya kirego kuko nk’umunyamakuru, agaragaza ko akazi ke kabangamirwa n’itegeko rizitira ikurikiranwa ry’ibikorwa byo mu nkiko.

Inteko iburanisha yavuze ko izafata umwanzuro ku byavuzwe n’impande zaburanga Tariki 10, Ukuboza, 2021.

Urukiko ruzafata umwanzuro ko afite inyungu muri icyo kirego cyangwa nta zo afite ku wa 10 Ukuboza. Nibigaragara ko azifite ni bwo azaba agomba gukomeza ikirego cye.

Byansi hari icyo yabwiye Taarifa…

Byansi Samuel Baker yavuze ko asanga ingingo y’uburanira Leta y’uko ikirego cyageze muri sisiteme ikarita ye yararangije igihe bityo ko kitagombye guhabwa ishingiro, bitagombye kuba ishingiro ryo gutesha ikirego cye agaciro.

Ati: “ Kuba mfite ikarita yemewe muri iki gihe kandi icyo gihe nkaba nari naratanze ubusabe muri RMC bwo guhabwa indi karita ariko bigatinda kubera COVID-19  ndetse nkaba nabwiye urukiko urutonde rw’ibinyamakuru nakoreye n’icyo nkorera ubu, ibyo byose byagombye gutuma ikirego cyanjye cyemerwa.”

Yatubwiye ko yasobanuriye urukiko impamvu yita ko zumvikana zatumye ikirego cye kigera muri sisiteme ikarita ye yararangije igihe.

Ngo yumva ibyo uruhande ruburanira Leta rwavuze bitaba impamvu itesha agaciro ikirego cye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version