Lionel Messi Yasezeye Kuri FC Barcelona Mu Marira

Lionel Messi yatangaje ko atigeze yifuza kuva muri FC Barcelona, kugeza ubwo ku wa Kane yamenyeshejwe ko nyuma y’imyaka 21 ayikinira, atazahabwa amasezerano mashya.

Kuri iki Cyumweru nibwo Messi w’imyaka 34 yaganiriye n’itangazamakuru kuri Nou Camp, avuga ko yashenguwe no kumenya ko atazemererwa gusinya andi masezerano, asimbura ayarangiye ku wa 30 Kamena.

Ku wa Kane Barca yemeje ko uyu mugabo wegukanye Ballon d’Or esheshatu atazongera amasezerano kubera amabwiriza ya shampiyona ya Espagne (La Liga). Ni inkuru yamenye yamaze kuva mu biruhuko muri California yerekeza muri Espagne.

Hari nyuma yo kwegukana igikombe cya Copa America hamwe n’ikipe y’igihugu ya Argentine.

- Advertisement -

Byateganywaga ko azasinya amasezerano y’imyaka ine, ariko umushahara we ukagabanywaho 50 ku ijana.

Gusa kubera amategeko ya shampiyona yo muri Espagne, FC Barcelona yaje kumenyeshwa ko idashobora kwandikisha umukinnyi ku masezerano nk’aya Messi, bijyanye n’ibibazo by’ubukungu irimo.

Messi yakomeje ati “Uyu mwaka, umuryango wanjye nanjye ubwanjye twari tumaze kwiyumvisha ko tuzaguma mu rugo, nibyo buri wese yifuzaga kurusha ibindi.”

“Twahoraga tubyiyumvisha, twari mu rugo. Twatekerezaga ko tuzaguma muri Barcelona. Ariko uyu munsi ni igihe cyo gusezera kubw’ibyo byose.”

Messi yavuze ko yakoze ibishoboka byose ngo agume muri iyi kipe kimwe na Perezida wayo Juan Laporta, ariko ntibyagenda neza kubera amategeko ya La Liga ajyanye no gukoresha umutungo w’ikipe bijyanye n’icyo yinjije.

Yavuze ko mu mwaka ushize yashatse gusohoka muri iyi kipe ntibikunde, muri uyu mwaka yifuza kuhaguma birangira agiye.

Hari amakuru ko Paris Saint Germain irimo kumuha amasezerano y’imyaka ibiri kuri miliyoni £25 nyuma yo kwishyura imisoro, ndetse hashobora kongerwaho undi mwaka umwe kandi icyizere ko azayasinya kiri hejuru.

Messi yavuze ko kwerekeza mu Bufaransa ari amwe mu mahirwe ashoboka cyane, ariko ko nta kintu cyari cyemezwa.

Messi yakiniye Barcelona imikino 778 guhera mu mwaka wa 2003, atsindamo ibitego 672, atangamo imipira 305 yavuyemo ibitego.

Yegukanye ibikombe 31.

Messi yafashwe n’ikiniga ararira
Byari ibihe bitamworoheye kuvuga ko atazongera gukinira ikipe amazemo imyaka 21
Abakinnyi ba FC Barcelona bafashe ifoto y’urwibutso na Messi
Messi yegukanye ibikombe 31 muri FC Barcelona
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version