RDF Yafashe Umujyi Wa Mocímboa da Praia Muri Mozambique

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zatangaje ko zifatanyije n’iza Mozambique (FADM) zafashe umujyi wa Mocímboa da Praia wo mu Ntara ya Cabo Delgado, nyuma y’imyaka isaga ibiri ari isibaniro ry’ibikorwa by’umutwe witwaje intwaro.

RDF yatangaje ko uyu mujyi uri ku nyanja y’Abahinde “ari wo ubarizwamo Ibiro by’Akarere n’Ikibuga cy’Indege.”

Abasezenguzi bagaragaza ko gufata uyu mujyi uri ku nyanja ari intsinzi ikomeye ku Ngabo z’u Rwanda kuko utanga amahirwe yo guca amayira atuma abarwanyi ba al-Shabaab babona ibikoresho.

- Advertisement -

Iki gice cyaguye mu maboko y’abarwanyi biyise al-Shabaab mu rugamba rwamaze iminsi itandatu, rwatangiye ku wa 5 Kanama 2020 ubwo uriya mutwe wagabaga ibitero mu bice bya Anga, 1 de Maio, Awasse n’igice kimwe cya Mocímboa da Praia. Wanafashe ikirwa cya Vamizi mu nyanja y’Abahinde.

Kugeza ku wa 10 Kanama Mocímboa da Praia yari yafashwe ndetse inyeshyamba zica amayira yose yashoboraga gutuma ingabo za leta zihasigaye zigezwaho intwaro. Ku wa 11 ingabo za leta zari zisigaye zahunze uyu mujyi.

Umunyarwanda Gatete Ruhumuriza wagiye muri Mozambique gukurikirana urugamba rwa RDF, yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko ku wa Gatanu RDF yinjiye mu karere ka Mocímboa da Praia, kuri uyu wa Gatandatu ifata agace ka 1 de Maio (mu Kinyarwanda ni agace kitiriwe uwa 1 Gicurasi).

Abarwanyi bahise bahunga kariya gace, hicwamo benshi ndetse intwaro nyinshi zirimo inini n’intoya bari bafite zirafatwa. Aho hanafatiwe igikapu kirimo intonde z’abarwanyi n’amazina yabo.

Kugeza ubu RDF na FADM bamaze gufata abarwanyi benshi n’ibice bari barigaruriye. Ubu nibo bagenzura ibice bihuza Pemba na Parma na Afungi.

Ibikorwa byinshi muri uyu mujyi byagiye bitwikwa na bariya barwanyi, guhera ku nzu y’Umuyobozi w’Akarere, ibitaro, amaguriro, sitasiyo za lisansi n’ibindi bikorwa remezo.

Abaturage bo muri ibi bice bari baravanywe mu byabo, bavuga ko kuva RDF yagera muri Mozambique mu kwezi gushize ubu bashobora kuryama bagasinzira.

Bakora cyane imirimo y’ubuhinzi n’uburobyi.

Ntabwo ariko byari byashoboka ko abana basubira mu mashuri kubera umutekano muke.

Uyu mujyi uri ku nyanja y’Abahinde

 

Share This Article
1 Comment
  • Abahungu bacu bakomereze aho kdi baduhesheje ishema. Ndashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kubera igikorwa yakoze cyo gufasha abavandimwe bo muri Mozambique. Imana imuhe umugisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version