Trump Azongera Kwiyamamariza Kuyobora Amerika

Bwana Sean Spicer wigeze gukorana na Donald Trump ubwo yari Perezida wa Amerika avuga ko uyu mugabo agifite akayihayiho ko kugaruka kwiyamamariza kuyobora Amerika ndetse ngo azabikora mu mwaka wa 2024.

Yabyemereje mu kiganiro aherutse guha ikinyamakuru Washington Examiner.

Spicer avuga ko Donald Trump aherutse kwiyemeza kugaruka muri Politiki nyuma yo kubabazwa n’uko muri iki gihe Joe Biden ahanganye n’ikibazo cy’abimukira.

The Examiner ntitangaza niba ibyo Spicer avuga yarabitumwe na Trump cyangwa niba ari ibitekerezo bye bwite.

- Advertisement -

Ku rundi ruhande ariko, ntawahakana ko Trump ashobora kugaruka muri Politiki ya Amerika ndetse akaba ashaka kuba Perezida kuko iyo wibutse uko yavuye muri White House usanga kuba yagaruka muri biriya biro ari ibintu bishoboka cyane.

Abahanga mu mateka ya Amerika bavuga ko Donald Trump ari we Perezida wategetse kiriya gihugu nabi.

Ngo yagikuyeho inshuti ariko ku rundi ruhande azamura ubukungu bwacyo cyane.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version