Lourenço Yemereye Tshisekedi Gukomeza Kumubera Umujyanama

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola witwa Téte António yatangaje ko Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yahuye na mugenzi we João Lourenço baganira uko bakomeza kugirana inama.

Antonio avuga ko Tshisekedi yemeranyije na João Lourenço atakiri umuhuza hagati y’u Rwanda na DRC -kuko yabaye Perezida wa Afurika yunze ubumwe- ko agomba gukomeza kumugira inama y’uburyo yakwitwara muri ibyo bibazo.

Tshisekedi yari yagiye gusura Angola kuri uyu wa Gatatu ahaganirira na mugenzi witegura gutangira kuyobora Afurika yunze ubumwe mu buryo bweruye.

Félix Tshisekedi yaherukaga i Luanda Tariki 18, Werurwe, 2025, nabwo akaba yaraganiriye na mugenzi we ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa DRC aho M23 imaze igihe yarigaruriye ibice by’aho kandi ingabo ze zinanirwa kubiyambura.

- Kwmamaza -

Aba barwanyi nabo icyo gihe bagombaga kujyayo bakaganira ariko barabyihoreye kubera ko abayobozi babo bari baraye bafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Abo barimo Bertrand Bisiimwa uri mu bakomeye batangije ishami rya Politiki rya M23.

Muri iki gihe wavuga ko hari icyizere cyo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DRC hashingiwe ku buhuza buherutse gukorwa na Qatar ubwo yahuzaga Kagame na Tshisekedi.

Bidatinze M23 yahise itangira gukura ingabo zayo i Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru.

Gusa amakuru aheruka avuga ko hari bamwe mu barwanyi bayo basubiyeyo kubera ko uyu mutwe warashweho n’ingabo za kiriya gihugu bituma wisubira kuri kiriya cyemezo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version