Umubano W’u Burundi N’Umuryango W’u Burayi Uri Kuzanzamuka

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi Ambasaderi Albert Shingiro yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi barebera hamwe uko ibihugu byombi byazanzumura umubano.

Ubutumwa Shingiro yashyize kuri Twittter buvuga ko impande zombi zishimiye uburyo baganiriye bisanzuye nta mbereka ku mutima, kandi bemeranya ko bagomba ibiganiro bigomba gukomeza kandi ku mpande zombi.

Kuri Twitter Amb Shingiro yanditse ati: “ Nishimiye umwuka wa gicuti waranze ibiganiro hagati yacu na bagenzi bacu bo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Ni ibiganiro byiza kandi byubaka byabaye hagati yacu. Twizeye ko ibintu bizaba byiza mu gihe kiri imbere kitarambiranye.”

Bwana Claude Bochu ahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi i Bujumbura aherutse kuvuga ko kuva Perezida Evariste Ndayishimiye yajya ku butegetsi, umutekano wabaye mwiza kurusha mbere ye.

- Advertisement -

Ku rundi ruhande yavuze ko ubukungu bugomba gukomeza kubakwa gahoro gahoro.

Icyo gihe yari kumwe na bagenzi be bahagaririye u Bufaransa, u Budage n’u Bubiligi.

Ambasaderi Bochu yabwiye The East African ko n’ubwo Umuryango w’Ubumwe by’i Burayi wari umaze igihe warafunze inkunga wateraga u Burundi, ariko usanzwe ari we muterankunga wa mbere wabwo.

Imikoranire y’u Burundi n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wajemo igitotsi muri 2015 ubwo wamaganaga amatora y’Umukuru w’Igihugu yatsinzwe na Pierre Nkurunziza.

Ambasaderi Claude Bochu avuga ko muri iyi minsi inkunga ya EU igera ku Burundi binyuze mu miryango y’iterambere yo mu bihugu bigize uriya muryango.

Claude Bochu avuga ko muri iki gihe u Burundi butagiteje ikibazo ku mutekano mu Karere buherereyemo ariko akavuga ko EU isaba u Burundi gushyira mu bikorwa imyanzuro buhabwa igamije kunoza imiyoborere n’ubutegetsi bugendera ku mategeko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version