M 23 Yashyizeho Inzego Z’Ubuyobozi Bwa Politiki Mu Bice Yafashe

Nyuma y’iminsi igera kuri 40 inyeshyamba za M23 zifashe ahitwa Bunagana muri Kivu y’Amajyaruguru, ubu zamaze gushyiraho inzego z’ubuyobozi. Ni ibyemezwa n’abaha Taarifa amakuru.

Ubuyobozi bwa M23 bwashyizeho inzego z’imiyoborere bise Jomba Group ziyobora ahantu hahurije hamwe imidugudu umunani.

Imidugudu umunani mu gihugu nka Repubulika ya Demukarasi ya Congo iba igize ahantu hagari cyane.

N’ubwo ari uku bimeze ariko muri Mata, 2022 abarwanyi b’uyu mutwe bari batangaje ko nta gahunda bafite yo kwigarurira ahantu bakanahashyira inzego z’ubuyobozi.

Mu gihe iby’uko M23 yashyizeho inzego muri Bunagana biri kuvugwa,  Komisiyo igizwe n’Intumwa z’u Rwanda na DRC iherutse guhurira muri Angola mu rwego rwo kuganira uko umwuka mubi umaze mike uvugwa hagati y’ibihugu byombi bakurwaho.

Mbere y’uko inama y’iyi Komisiyo iterana, hari izindi zari zarabereye i Nairobi muri Kenya ndetse imwe muri zo yemeje ko hagomba gushingwa itsinda ry’ingabo zizajya kwambura intwaro imitwe y’abarwanyi iri mu Burasirazuba bwa DRC.

Mubagomba kuba bagize iryo tsinda, DRC yanze ko hazazamo ingabo z’u Rwanda.

Kuba nta ngabo z’u Rwanda zemerewe kuzarizamo ariko ngo ntacyo bitwaye u Rwanda nk’uko Perezida Paul Kagame aherutse kubivuga.

Icyangombwa ngo ni uko abo basirikare bazakemura ibibazo by’imitwe y’inyeshyamba zihungana n’u Rwanda.

Byemejwe kandi ko abasirikare bazaba bagize ririya tsinda bazaba bayobowe n’Umujenerali wo muri Angola.

Ku rundi ruhande, umwe mu baturage ba DRC uvuga rikijyana ndetse binavugwa ko afite akayihayiho ka Politiki witwa Dr Denis Mukwege yamaganye iyoherezwa rya ziriya ngabo muri kiriya gihugu.

Bikubiye mu itangazo yasohoye Taliki 20, Nyakanga, 2022.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version