Umugaba W’Ingabo Za Benin Mu Rwanda Mu Ruzinduko Rw’Imikoranire Na RDF

Brigadier General Fructueux Candide Ahodegnon GBAGUIDI niwe mugaba mukuru w’ingabo za Benin. Ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kuganira n’ingabo z’u Rwanda uko ingabo z’u Rwanda n‘iza Benin zakorana.

Yakiririwe ku kicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura aganira na mugenzi we uyobora ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura.

Brig Gen Fructueux Candide Ahodegnon GBAGUIDI yabwiye itangazamakuru ko yaje mu Rwanda yoherejwe na Perezida Patrice Talon kugira ngo amugereze ubutumwa kuri mugenzi uyobora u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame.

Uyu musirikare mukuru kandi yasuye n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi.

- Kwmamaza -

Mbere y’uko asura u Rwanda, Perezida Talon yari yarohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Bénin, Aurélien Agbenonci, mu Rwanda azaniye Perezida Kagame ubutumwa yari yamugeneye.

Ubwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Benin yaganiraga na Perezida Kagame, ku ruhande rw’u Rwanda hari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura; Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Dan Munyuza ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano, Gen Maj Joseph Nzabamwita.

Hari amakuru avuga ko u Rwanda rushobora kuba ruri mu biganiro na Benin by’uko rwazoherezayo ingabo.

Ntabwo biratangazwa n’Urwego urwo ari rwo rwose rwa Leta ku mpande zombi( u Rwanda na Benin).

Icyakora Perezida Paul Kagame yigeze gutangaza ko hari ibihugu u Rwanda ruteganya kuzoherezamo ingabo ariko ntiyavuze ibyo ari byo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version