Mu Gihe Gito Abanyarwanda Bazaba Barumvise Akamaro Ka Cashless- Min Ingabire

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Madamu Ingabire Paula aherutse gutangaza ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda y’uko mu myaka ibiri iri imbere, abaturage bose bazaba baramaze kumvishwa akamaro ko kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, cashless.

Yabivugiye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Kinazi ubwo we na mugenzi we ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu batangizaga ubukangurambaga bwiswe ‘Twagiye Kashilesi’.

Ni ubukangurambaga bugamije kumvisha abaturage ko kwishyurana  hakoreshejwe ikoranabuhanga ari bwo buryo bwiza bwo kutibwa cyangwa ngo umuntu atakaze amafaranga.

Ikindi ni uko ari uburyo butuma n’igihugu kidacapisha inoti ngo bigihende ahubwo amafaranga agakomeza guhererekanywa mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi bwungura igihugu.

- Advertisement -

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yabwiye abatuye Huye ko ari ngombwa ko abantu bibukiranya akamaro k’ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga kandi ngo intego ya Leta n’uko bitarenze imyaka ibiri muri rusange Abanyarwanda bose bazaba barabisobanuriwe.

Ati: “Imyaka ibiri izarangire twese dukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga kuko birinda umutekano w’amafaranga yawe kandi ni inshingano zawe kumenya kuyacungira umutekano yaba ari  abitswe mu buryo busanzwe cyangwa bw’ikoranabuhanga.”

Ingabire yabwiye abatuye Huye ko ikoranabuhanga rizanabafasha mu bikorwa byabo by’ubuhinzi n’ubworozi, umuhinzi akamenya aho akura imbuto nziza ndetse n’ahari isoko ry’umusaruro we.

Abenshi inaha bakora ubuhinzi n’ubworozi kandi mumaze kubona ko nabyo byashyizwemo ikoranabuhanga.

Kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga ni uburyo bugezweho henshi ku isi.

Indi nkuru wasoma ku byerekeye ikoranabuhanga mu rwego rw’imari:

Ikoranabuhanga Muri Serivisi Z’Imari Rirakataje- Ikiganiro Na BNR

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version