M23 Irashinja Leta Kutubahiriza Amasezerano Y’Amahoro Ahubwo Ikayigabaho Ibitero

Umutwe wa gisirikare( ufite n’ishami rya politiki) Mouvement du 23 Mars( M23) uvuga ko ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bukomeje kugirira nabi abasirikare bawo bamanitse amaboko bakemera gushyira intwaro hasi.

Muri iki gihe ingabo za Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ziri kurasa bikomeye abarwanyi ba M23 mu mirwayo iri kubera muri Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu itangazo M23 iherutse gusohora Taarifa ifitiye kopi handitsemo ko ubuyobozi bw’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zahisemo kugaba ibitero ku barwanyi bazo biyemeje kumanika amaboko bakayoboka ubutegetsi bwa Tshisekedi nk’uko yabisabye.

Rivuga ko ibikorwa byose bikorwa nta mpuhwe kandi no n’abasivili babigwamo.

- Kwmamaza -

Hari abarwanyi ba M23 bahisemo kumanika amaboko mu rwego rwo kubahiriza gahunda y’ubumwe bw’abatuye kiriya gihugu yatangijwe na Perezida Tshisekedi hagamijwe ko Igice cy’i Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo gitekana.

M23 ivuga ko hari inzandiko nyinshi yohereje ubuyobo bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ndetse n’Umuhuzabikorwa mu Masezerano y’amahoro hagati y’impande zari zihanganye yiswe  National Monitoring Mechanism of the Addis Ababa Framework Agreement.

Muri zo harimo ko abarwanyi bayo bemeye kumanika amaboko ndetse ko bazakurikiza n’ibindi byose biyakubiyemo nk’uko Umukuru w’Igihugu yabisabye.

Handitsemo ko taliki 21, Nzeri, 2020 abo muri M23 bandikiye Perezida Felix Tshisekedi ibaruwa bamubwira ko bemeye gushyira intwaro hasi kandi bakayoboka ubutegetsi bwe nta yandi mananiza.

Major Willy Ngoma uvugira uyu Muryango ati:  “ Nyuma rero twohereje intumwa i Kinshasa ngo zijye kwifatanya n’abandi mu gushyira mu bikorwa ibyemejwe harimo n’uko twemeye gushyira intwaro hasi nta yandi mananiza.”

Willy Ngoma arondora urutonde rw’inzandiko bandikiye Perezida.

Intumwa za M23 zamaze yo igihe kirekire ziganira n’abadi bari baje muri biriya biganiro.

Bidatinze zasabwa gutaha zigasubira mu birindiro byazo, zitegereje ko gahunda yo kuzaka intwaro itangizwa.

Ubuvugizi bwa M23 buvuga ko bwatunguwe mu minsi micye yakurikiyeho kuko ngo bagiye kubona babona bagabweho ibitero n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Birumvikana ko nabo bitabaye!

Ikindi kibatangaza ngo  ni uko hari n’umwe mu bayobozi bakuru muri Leta ya Tshisekedi witwa Gilbert Kankonde woherereje Perezida Tshisekedi urwandiko amumenyesha ko abarwanyi ba M23 biteguye gushyira intwaro ariko ntagire icyo amusubiza!

Uyu muyobozi yasabaga Umukuru w’igihugu gufasha iriya gahunda binyuze mu gusaba ababifite mu nshingano kwihutisha itangwa ry’imari yari bukoreshwe muri kiriya gikorwa.

Kubera ibi byose, ubuyobozi bwa M23 buvuga ko bigaragara neza ko Leta yahisemo inzira y’intambara aho guhitamo iy’amahoro.

Bwemeza ko abarwanyi bawo bazirwanaho kandi ko babifitiye ubushobozi.

Muri Mutarama, 2022, abasirikare ba Leta bagera kuri 32 barimo n’ufite ipeti rya Colonel bishwe n’abarwanyi bivugwa ko ari aba M23.

Leta yarahiriye kuzihorera…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version