Afghanistan: Nta Mugore Wemerewe Kujya Mu Ndege Adaherekejwe N’Umugabo

An Afghan girl attends a female engagement team meeting in Balish Kalay Village, Urgun District, Afghanistan, March 27. Women and children attended the meeting with the FET of Paktika Provincial Reconstruction Team to discuss major issues and concerns. The FET gathers vital information from Paktika women, and uses that information to help improve their economic, educational and health issues. For the FET, this meeting was a rare opportunity to learn more about the women of Afghanistan.

Abagore bo muri Afghanistan bashyiriweho itegeko ry’uko badakwiye guhirahira ngo batege indege badaherekejwe n’umugabo wabo cyangwa uwo mu muryango wa bugufi.

Ni itegeko rishyizweho n’Abatalibani nyuma y’amezi arindwi gusa bafashe ubutegetsi bw’i Kabul.

Iyo gihe hari taliki 15, Kanama, 2021.

Ubuyobozi bw’ibigo bitwara abagenzi mu ndege birimo Ariana Afghan Airlines na  Kam Air babwiye  Agence France Presse ko Abatalibani basabye ko nta mugore ukwiye kujya mu ndege atari kumwe n’uwo bashakanye cyangwa umwe mu bagabo ba hafi mu muryango we.

- Advertisement -

Uwo muherekeza bamwita Moharam.

Mu Ukuboza, 2021 Abatalibani nabwo basabye abagore ko badakwiye gukora urugendo rureshya cyangwa rurenze ibilometero 72 badafite umuherekeza.

Abanyaburayi bavuga ko ibyo Abatalibani bari gukora ari ukubangamira uburenganzira bw’abagore.

Bivugwa kandi ko nta mugore wemerewe gukorera Politiki muri Afghanistan.

Ubwo bafataga ubutegetsi mu mpeshyi y’umwaka wa 2021, Abatalibani basezeranyiji abatuye Isi ko batazabangamira uburenganzira bw’abagore.

Icyakora ngo imvugo yabo itandukanye n’ingiro.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version