M23 Iravugwaho Kwisuganyiriza i Rutshuru

Umuyobozi wa kimwe mu bice bigize Rutshuru kitwa Bambo yatangaje ko abarwanyi ba M23 bakajije ibirindiro byabo byegereye ahitwa Tongo, Mulimbi, Kishishe, Bwiza, Mabenga-Rwindi no ku gasozi ka Nyundo muri Kibumba.

Ibikorwa byo gukaza biriya birindiro byatangiye guhera ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize nk’uko Radio–Okapi y’Umuryango w’Abibumbye ikorera muri DRC ibitangaza.

Ubuyobozi bwo muri kiriya gice buvuga ko hari ibimenyetso by’uko M23 iri kwitegura imirwano ikomeye ishobora gutangira igihe icyo ari cyo cyose mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ababirebera muri kiriya gice, bavuga ko abarwanyi ba M23 bashaka gufunga umuhanda uhuza Goma na Sake, bagafata ahitwa SOMIKI, uyu ukaba ari umurwa w’agace ka Kibirizi na Kitshanga, bagakomeza bagafata ahitwa Kirolirwe bigakomereza mu bice bikungahaye ku mabuye y’agaciro by’ahitwa Rubaya.

- Advertisement -

Ku rundi ruhande, ngo nta mirwano ikomeye iheruka muri kiriya gice cya Rutshuru.

Ingabo za DRC zo zitangaza ko kariya gahenge gashingiye ku iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro y’i Luanda.

I Mabenga muri Rutshuru( Ikarita@Radio Okapi)
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version