Hagiye Gushorwa Miliyari Frw 7 Zo Kubaka Ibimoteri Mu Mijyi Yunganira Kigali

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hari Miliyari Frw 7 izashora mu kubaka ibimoteri mu mijyi yunganira uwa Kigali. Ni mu rwego rwo kongera isuku no kubungabunga ibidukikije n’ubuzima bw’abatuye iyo mijyi.

Imijyi yunganira Kigali ni uwa Muhanga, uwa Huye, uwa Rusizi, uwa Rubavu, uwa Musanze n’uwa Nyagatare.

Banki nyafurika itsura amajyambere niyo yatanze inkunga yo kuzafasha Leta y’u Rwanda mu kubaka iyo mijyi, ku ikubitiro hakazubakwa umujyi wa Musanze, uwa Rubavu, uwa Karongi n’uwa Rusizi.

Ibimoteri bizahubakanwa ikoranabuhanga rihindura imyanda ibora ifumbire.

- Advertisement -

Igenamigambi muri uyu mushinga rivuga ko amasezerano yo kubyubaka[ibimoteri] azaba yasinywe muri Werurwe 2023, hanyuma  imirimo nyirizina igatangira muri Mata, 2023  ikazamara amezi 12.

Mu Karere ka Musanze ikimoteri kizubakwa mu Murenge wa Gacaca.

Ubushobozi bwo gutunganya ibishingwe buzatandukana bitewe n’ubunini n’ikoranabuhanga rya buri kimpoteri ndetse n’ubwinshi cyangwa ubuke bw’ibishingwe bikijugunywamo.

Ikimoteri kizubakwa mu Karere ka Musanze kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira ibishingwe bingana na metero kibe ibihumbi 200 ku mwaka.

Ku munsi kizajya cyakira  imyanda yo mu misarani ingana na metero kibe 90.

Icyo mu Karere ka Rubavu kizajya cyakira ibishingwe bya metero kibe ibihumbi 200 n’imyanda yo mu musarani ingana na metero kibe 250 ku munsi mu gihe icyo mu Karere ka Karongi kizajya cyakira ibishingwe bya metero kibe ibihumbi 100 n’indi myanda yo mu musarani.

Icyo mu  Karere ka Rusizi kizaza gifite  ubushobozi bwo kwakira ibishingwe bingana na metero kibe ibihumbi 100 na metero kibe 30 z’imyanda yo mu musarani ku munsi.

Imyanda yo mu musarane izajya yumishwa ikorwemo ifumbire, indi ibyazwe ingufu.

Mu gihe kiri imbere kandi, mu Karere ka Kicukiro hazubakwa uruganda rugari rubyazwa imyanda ingufu z’amashanyarazi.

Banki yo mu Budage y’iterambere yitwa KFW yatanze Miliyari Frw 7,5 yo kuzarwubaka.

Ibimoteri biteganyijwe kuzubakwa hirya no hino mu Rwanda bizunganira ibyubatswe mu mwaka wa 2017 mu Turere twa Nyanza, Kayonza na Nyagatare .

Igishushanyo mbonera gikomatanyije cyo ku rwego rw’igihugu (National Intergrated Sanitation Master Plan) kigaragaza byimbitse ibikwiye gukorwa muri buri karere mu rwego rwo gucunga neza imyanda.

Niyo mpamvu muri buri karere n’Umujyi hari kurebwa uko hakubakwa ibimoteri bigendanye na gahunda ya Leta y’u Rwanda mu kwita ku bishingwe n’indi myanda.

Ikigo WASAC giherutse gusinyana amasezerano y’ubufatanye na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ishinzwe kubungabunga icyogogo cy’ikiyaga cya Victoria (LVBC).

Ni amasezerano ajyanye no kubaka uruganda rutunganya amazi mabi yo mu ngo n’imyanda yo mu musarane kugira ngo bitangiza ibidukikije.

Hari indi mishinga irimo uwo Minisiteri y’ibikorwaremezo iri kuganiraho  na Suède wo kubyaza imyanda y’ikimpoteri cya Nduba  gaz yakwifashishwa mu modoka cyangwa mu guteka.

Mu Karere ka Bugesera n’aho hari uruganda runagura ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje rwitwa EnviroServe rweguriwe umushoramari wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version