Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: M23 Isanga Kuba Kabila Yaje i Goma Nta Kibazo Kibirimo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

M23 Isanga Kuba Kabila Yaje i Goma Nta Kibazo Kibirimo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 April 2025 3:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Lawrence Kanyuka uvugira AFC/M23 mu rwego rwa politiki.
SHARE

Lawrence Kanyuka uvugira AFC/M23 mu rwego rwa politiki avuga ko kuba Joseph Kabila wigeze kuyobora DRC ari i Goma mu gace uyu mutwe uyoboye nta gitangaje kirimo kuko ari umuturage w’iki gihugu.

Ndetse ngo Itegeko Nshinga ryacyo ryemerera buri wese ugituye kukigendamo aho ashatse, yashaka akahatura.

Mu minsi ishize, Kabila yari yabwiye Jeune Afrique ko azasubira mu gihugu cye gufasha mu muhati wo kuhagurura amahoro.

Bivugwa ko mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 18, Mata, 2025 ari bwo yageze i Goma.

J’ai foulé le sol de Goma.
Mon retour n’est pas une visite, c’est une déclaration.
Le temps des silences est révolu.
Le peuple congolais mérite qu’on soit là, dans la douleur comme dans l’action.
Ce n’est que le début.#RetourDuCommandant #Goma #RDC pic.twitter.com/MJ55ofKc6i

— Joseph Kabila Kabange (@josephkabila01) April 18, 2025

M23 yavuze  ko kuba Joseph Kabila yageze muri icyo gihugu “bidakwiye guteza impungenge.”

Kanyuka yabwiye BBC ati: “ Simbona ikibazo na kimwe cyaba gihari. Perezida Joseph Kabila ni umuturage wa DRC cyo kimwe nanjye kandi simbona impamvu [kuba yaba ari i Goma] bikwiye guteza ikibazo na kimwe.”

Umuvugizi wa M23 avuga ko nta muturage n’umwe wa DRC ukwiye kwirukanwa ku butaka bw’igihugu cye, ntawe ukwiye guhatirwa guhunga cyangwa guhatirwa gutura ahatari iwe.

Kabila asanzwe ashinjwa n’ubutegetsi bwa DRC ko yashinze ishami rya Politiki muri M23 yise Alliance Fleuve Congo(AFC).

Yigeze kuyobora DRC imyaka 18, asimbuye Se Laurent Désiré Kabila wishwe arashwe, ariko nawe aza gusimburwa na Perezida Félix Tshisekedi, umuhungu wa Etienne Tshisekedi wahoze ari umunyapolitiki ukomeye utaravugaga rumwe n’ubutegetsi watabarutse tariki 01, Gashyantare, 2017.

Abashinja Kabila kuyobora AFC/M23 bavuga ko yashyizeho Cornelle Nangaa ngo abe ari we umuhagararira muri izi nshingano kuko we yari amaze igihe aba muri Afurika y’Epfo.

TAGGED:GomaKabilaM23TshisekediUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inkomoko Y’Ubukire Bwa Arabie Saoudite Ni Igitekerezo Cy’Umwongereza
Next Article Uburusiya Bwanzuye Guhagarika Intambara Na Ukraine Kuri Pasika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Nta Gihugu Cyakijijwe Naza NGOs-Perezida Kagame

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Nyamasheke: Abaturage Barasaba Kugabanyirizwa Tike Y’Ubwato Bubafasha Kujya Guhaha

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Ubuhinde: Igitero Cy’Iterabwoba Kishe Abantu Umunani 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Sarkozy Agiye Kurekurwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Imidugararo Y’Amatora Muri Cameroun Yatumye Ibiciro Muri Centrafrique Bizamuka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?