M23 Isanga Kuba Kabila Yaje i Goma Nta Kibazo Kibirimo

Lawrence Kanyuka uvugira AFC/M23 mu rwego rwa politiki.

Lawrence Kanyuka uvugira AFC/M23 mu rwego rwa politiki avuga ko kuba Joseph Kabila wigeze kuyobora DRC ari i Goma mu gace uyu mutwe uyoboye nta gitangaje kirimo kuko ari umuturage w’iki gihugu.

Ndetse ngo Itegeko Nshinga ryacyo ryemerera buri wese ugituye kukigendamo aho ashatse, yashaka akahatura.

Mu minsi ishize, Kabila yari yabwiye Jeune Afrique ko azasubira mu gihugu cye gufasha mu muhati wo kuhagurura amahoro.

Bivugwa ko mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 18, Mata, 2025 ari bwo yageze i Goma.

- Kwmamaza -

M23 yavuze  ko kuba Joseph Kabila yageze muri icyo gihugu “bidakwiye guteza impungenge.”

Kanyuka yabwiye BBC ati: “ Simbona ikibazo na kimwe cyaba gihari. Perezida Joseph Kabila ni umuturage wa DRC cyo kimwe nanjye kandi simbona impamvu [kuba yaba ari i Goma] bikwiye guteza ikibazo na kimwe.”

Umuvugizi wa M23 avuga ko nta muturage n’umwe wa DRC ukwiye kwirukanwa ku butaka bw’igihugu cye, ntawe ukwiye guhatirwa guhunga cyangwa guhatirwa gutura ahatari iwe.

Kabila asanzwe ashinjwa n’ubutegetsi bwa DRC ko yashinze ishami rya Politiki muri M23 yise Alliance Fleuve Congo(AFC).

Yigeze kuyobora DRC imyaka 18, asimbuye Se Laurent Désiré Kabila wishwe arashwe, ariko nawe aza gusimburwa na Perezida Félix Tshisekedi, umuhungu wa Etienne Tshisekedi wahoze ari umunyapolitiki ukomeye utaravugaga rumwe n’ubutegetsi watabarutse tariki 01, Gashyantare, 2017.

Abashinja Kabila kuyobora AFC/M23 bavuga ko yashyizeho Cornelle Nangaa ngo abe ari we umuhagararira muri izi nshingano kuko we yari amaze igihe aba muri Afurika y’Epfo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version