Perezida Vladmir Putin yategetse ingabo ze guhagarika intambara kuri Pasika kugira ngo abanya Ukraine babone uko bizihiza uwo munsi mukuru uhuriweho n’abemera Kristo ku isi hose.
Avuga ko imirwano igomba guhagarara guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa Gatandatu kuzageza saa sita z’ijoro kuri iki Cyumweru.
Putin avuga ko yizeye ko uruhande rwa Ukraine narwo ruzakurikiza ako gahenge, akavuga ko uzica iyi gahunda azaba ari we gashozantambara.
BBC ivuga ko uruhande rwa Ukraine rutaragira icyo rutangaza kuri ako gahenge.
Uburusiya butangaje ibi nyuma y’uko mu mpera z’Icyumweru gishize igihugu cye cyarashe muri Ukraine igisasu cya missile bita ballistic kica abantu benshi ku buryo hari bamwe mu nshuti z’iki gihugu bavuze ko ibyakozwe bishobora gushyirwa mu rwego rw’ibyaha by’intambara.
Ab’ingenzi ni Abongereza.
Indi ngingo iri kuvugwa muri Ukraine ni ukutumvikana nyako hagati yayo na Amerika ku ngingo irebana no kuyirindira umutekano nayo ikemerera Washington kuyicukuramo amabuye y’agaciro.
Amerika ivuga ko iri gushaka uko intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya igiye kumara imyaka itatu n’igice yahagarara ariko hari ibitarasobanuka neza mu bigize iyo mikoranire.
Perezida wa Amerika Donald Trump avuga ko niba Ukraine itaretse amananiza ngo yemere ibyo isabwa, ikizakurikiraho ari uko Amerika nayo izahagarika ibyo yari yararangije kuyemerera.
Ukraine isaba Amerika ko yashyira ibirindiro by’ingabo zayo muri Ukraine bikayiha icyizere ko n’ibindi izabikora.