M23 Yafashe Umujyi Wa Bunagana Ingabo Za DRC Zihungira Muri Uganda

Kuva aho intambara yongeye gukara mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ubu ikivugwa ni uko abarwanyi ba M23 bafashe umugi wa Bunagana, uyu ukaba ari umujyi uri ku mupaka wa Uganda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Abarwanyi ba M23 bafunze igice cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo bituma ingabo z’iki gihugu zihungira muri Uganda.

Hari video zacicikanye ku mpunga nkoranyambaga zerekana abasirikare ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo bari mu modoka ziberekeza muri Uganda, abaturage baje kureba ibyababayeho.

Umwe mu basirikare bari ku rugamba ku ruhande rw’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo yahamirije AFP ko Bunagana hafashwe.

- Kwmamaza -

Ati: “ Ubu tuvugana Bunagana yafashwe n’umwanzi.”

Undi mugabo ukora muri imwe muri Sosiyete sivile witwa Damien Sebusanane yavuze ko hari abasirikare ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo bari kwerekeza muri Uganda.

Uyu mugabo avuga ko ‘agenekereje’, hari abasirikare 100 ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo binjiye muri Uganda.

Bamwe ngo bagiye bari mu ikamyo.

Imirwano ikomeye yatangiye kuri iki Cyumweru taliki 12, Kamena, 2022 niyo yaje gutuma Bunagana ifatwa.

Ibya Uganda na DRC bifite icyo bihishe…

Ubwo ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi bwemereraga ingabo za Uganda kwinjira muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, impamvu yatangwaga yari iyo gufasha mu kwirukana uruhenu abarwanyi ba ADF, bivugwa ko ari bo bagabye ibitero i Kampala bikica abantu.

Bamwe muri aba barwanyi ndetse bigeze gufatirwa mu Rwanda, Polisi ivuga ko bari bafite umugambi wo guturikiriza ibintu byaka umuriro mu nyubako zirimo na Kigali City Tower.

Ingabo za Uganda zagiye muri kiriya gihugu zitangira intambara bise Operation Shujaa ariko bidatinze, zivuga ko ziri kubangamirwa n’amashyamba adatuma zigera ku mwanzi nk’uko zibishaka.

Ntibyatinze hatangira umushinga wo kubaka umuhanda wo gufasha izi ngabo kugera ku ntsinzi bitazigoye.

Uyu muhanda watashywe ku mugaragaro taliki 09, Gashyantare, 2022 , Gen Muhanga Kayanja uyoboye iriya Operation ahibereye.

Mu kubaka uyu muhanda bubatse n’ikiraro cyawucagaho kiva ahitwa Haibale kikambuka umugezi witwa Semulik.

Uriya muhanda kandi uzahuza ibice bya Mbau, Ouicha, Eringeti, Kainama, Tchabi, Olamoyo, River Semulik Bridge na Mukakati.

Ibi bice bigize icyo abaturage ba Congo basanzwe bita Mpandeshatu y’Urupfu.

Mu muhango wo gutaha kiriya kiraro, Gen Kayanja yavuze ko uriya muhanda uzafasha abawuturiye guhahirana, urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rukihuta.

Uru rujya n’uruza ariko hari abavuga ko ruzagirira n’akamaro Uganda kuko ishobora kuzarukoresha itunda amabuye cyangwa ibiti by’agaciro ibijyana muri Uganda biva muri kiriya gihugu.

Ubwo uriya muhanda watahagwa k’urubuga rwa Minisiteri y’ingabo ya Uganda  handitswe ho kuva uriya muhanda wuzura, abaturage  batangiye guhahirana mu buryo bworoshye.

Indi ngingo yatuma abantu bibaza niba nta kagambane Kampala na Kinshasa bifitiye Kigali ni uko ubwo ubutegetsi bw’i Kinshasa bwanzuraga ko nta ngendo z’indege za RwandAir zemerewe kujya yo, bwahise bukomorera indege Uganda Airlines kujyayo!

Uganda Airlines ijya i Kinshasa ariko RwandAir yo yarakumiriwe

Nta gihe kinini gishize iki cyemezo gifatiwe i Kinshasa.

Hari undi muhanda wabanjirije uyu…

Mbere y’uko ingabo za Uganda zubaka uriya muhanda zivuga ko ugamije kuzorohereza kugera kuri adui, ubutegetsi bw’i Kampala bwari baratangiye kubaka undi muhanda uhuza Kasindi-Beni na Butembo ndetse n’undi uzahuza Bunagana-Ruchuru ugakomeza i Goma.

Iyi mihanda niyuzura ngo izafasha mu kongera urwego Uganda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo byahahiranagaho.

Uko bigaragara, iri ni icenga rya politiki y’ubucuruzi ya Uganda rigamije kwigiza ku ruhande ubucuruzi u Rwanda rwari rusanzwe rugirana na Repubulika ya Demukarasi ya Congo ndetse n’u Burundi.

Perezida Paul Kagame yigeze gukomoza kuri iri cenga ryo kubaka imihanda bikozwe na Uganda avuga ko rigamije guteza u Rwanda ibibazo.

Mu kiganiro yahaye RBA taliki 05, Nzeri, 2021, Perezida Kagame yavuze ko ibyo kubaka umuhanda uhuza Uganda na DRC nabyo ari ibintu bigamije guhemukira u Rwanda

Ati: “ Ejo bundi muranabisoma no mu binyamateka mukabona ngo hari imihanda ikorwa izava Uganda ikanyura Tanzania ikajya i Burundi, ubwo ikigamijwe ni ukugira ngo u Rwanda baruce iruhande barutere ibibazo.”

Perezida Kagame muri Nzeri, 2021 yabwiye RBA ko iby’imihanda yubakwa na Uganda bigamije guteza u Rwanda ibibazo.

Umushinga wo kubaka umuhanda uhuza Uganda n’u Burundi uvuga ko uriya muhanda uzaca muri Tanzania ugahuza Uganda n’u Burundi ku gice cy’Amajyaruguru yabwo.

Uzaca Kitagate mu gace ka Isingiro ugakomeza Myotera-Mutukula  n’i Karagwe.

Uzakomereza mu gice cya Ngara kiri mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania, aho uzava ugana mu mupaka wa Kobero uhuza Tanzania n’u Burundi.

Ibipimo bitangwa na Google Map byerekana ko uriya muhanda uzaba ari muremure ugereranyije n’igihe byasabaga ngo umuntu ave Gatuna agere i Bujumbura aciye mu Rwanda.

Haziyongeraho urugendo rw’amasaha ane.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version