M23 Yahaye Gasopo Ingabo Za Tanzania

Umutwe wa M23 waburiye ingabo za Tanzania ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo, SADC, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ko nizikomeza kurasa ku baturage ishinzwe kurinda izazivuna.

Bikubiye mu itangazo ubuyobozi bwayo bwasohoye kuri uyu wa Gatandatu taliki 03, Gashyantare, 2024.

Muri ryo handitsemo ko ingabo za Tanzania ziri kurasa abaturage M23 isanzwe irindira mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Haranditse hati: “M23 yubaha Imiryango y’uturere kandi nta kibazo ifitanye na SADC, yewe n’ingabo za Tanzania (TPDF). Ariko TPDF ikomeje gukoresha imbunda ziremereye mu kurasa no kwica abaturage.”

- Kwmamaza -

Ibi rero ngo niba bidahagaze, M23 izahitamo nayo gusubiza aho izi ngabo zirasa ziherereye kuko ishinzwe kurinda abatuye aho irinda.

Muri iryo tangazo hakomeza hagira hati: “M23 nta yandi mahitamo izagira keretse gufata no gucecekesha izi mbunda n’abazikoresha mu rwego rwo kurinda abasivili b’inzirakarengane.”

Uyu mutwe kandi wamenyesheje Abanye-Congo n’amahanga ko ingabo za DRC, iz’u Burundi, iza SADC, FDLR, abacancuro n’imitwe ya Wazalendo bari kwibasira abatuye muri Teritwari ya Masisi by’umwihariko muri Mweso na Karuba.

Itangazo rya M23 ryihaniza ingabo za Tanzania

Muri iyi teritwari hakomeje kubera isibaniro kubera imirwano ikaze iri kuhabera, buri ruhande rukita urundi nyirabayazana wayi no kurasa bombe mu bice bitandukanye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version