Amerika Yatangiye Kwihorera Ku Bishe Abasirikare Bayo

Indege z’intambara za Amerika, ku bufatanye n’ingabo zo mu kirere z’Ubwongereza, zagabye ibitero muri Yemen ku birindiro by’abarwanyi b’aba Houthis.

Byagabwe ku birindiro 36 by’aba barwanyi biri muri Yemen ariko hari n’ibindi byarashwe biri muri Iraq.

Abagaba b’ingabo ku mpande zombi bavuga ko ibyo bitero bigamije guca intege aba Houthis bamaze iminsi barabujije abantu amahwemo binyuze mu bitero bagaba ku bwato buca mu Nyanja itukura no  ku bindi bagaba ahari inyungu z’Amerika n’iz’Abongereza.

Umunyamabanga wa Leta mu Bwongereza ushinzwe ingabo witwa Shapps avuga ko ibitero igihugu cye cyafatanyije n’Amerika kugaba bitagamije gutuma ibintu mu Burasirazuba bwo Hagati bizamba, ahubwo ko bigamije kwibasira aba Houthis bonyine.

- Advertisement -

Yagize ati: “ Ibitero aba bantu bagaba ku bwato buca mu Nyanja itukura ntibikwiye kandi ntitwabyihanganira. Tugomba kubabuza kwibasira abandi kandi tugatuma muri iriya Nyanja haba nyabagendwa.”

Shapps avuga ko Ubwongereza buri gukorana n’Amerika n’izindi nshuti zabo kugira ngo ibintu byongere bisubire mu buryo, akizeza isi ko ibitero bagabye ku ba Houthis byabashegeshe ndetse ko biri butuma bacisha make.

Yatangaje ko mbere y’uko bigabwa, yabanje kuganira n’abasirikare b’igihugu cye, bamwereka ko biteguye bityo akaba abashimira umuhati bakoranye bategura kandi bashyira mu bikorwa kiriya gitero.

Mugenzi we ushinzwe ingabo z’Amerika witwa Llyod Austin nawe yavuze ko igitero baraye bagabye ku ba Houthis cyahaye Iran ubutumwa bw’ibishobora kuzakurikiraho.

Austin avuga ko ibisasu by’ingabo z’igihugu cye n’iz’Ubwongereza byasenye ububiko bw’aho aba Houthis babika imbunda, bisenya ahari hateretse ibyuma by’ikoranabuhanga bihanura ibisasu na za radars zabo.

Mu gihe ibi bivugwa, ku rundi ruhande, amakuru yo muri Minisiteri y’ingabo z’Ubwongereza avuga ko ubwato bwazo bugwaho indege z’intambara bwapfuye.

Ni ubwato bitiriwe umwamikazi Elizabeth bukaba bufite agaciro ka miliyari £3.5.

Ikibazo bwagize ngo kizafata amezi menshi bari kugikemura.

Bwagize iki kibazo mu gihe bwiteguraga koherezwa mu Nyanja itukura. Ni ubwato bupima toni 65,000.

Habura gato ngo buve aho busanzwe buba hitwa Portsmouth muri Hampshire, ababutwara babanje kubusuzuma babusangana ikibazo biba ngombwa ko buba buretse kuva aho buri.

Ubu bwato bwari bufite gahunda yo gusanga ubundi bw’Abanyamerika buri muri iriya Nyanja kugira ngo bwombi bujye bugwaho indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-35 zibone uko zinywa amavuta zivuye ku rugamba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version