Imirwano yongeye kubura hagati ya M23 na Mai Mai mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, iyi mirwano ikaba yabereye muri teritwari ya Rutshuru.
Radio Okapi yanditse ko imirwano iri kubera by’umwihariko mu duce M23 yari imaze iminsi ufitemo ibirindiro.
Kuva imirwano ya hato na hato yaduka muri kiriya gice, abaturage benshi bahise bazinga utwabo barahunga.
Abenshi bavuye mu bice bya Bukombo, Kabizo na Kitshanga.
Mu mpera z’Icyumweru gishize, taliki 09, Kamena, 2023 umugabo witwa Kasereka Mupira Zéphirin wari ushinzwe ubuzima mu gace ka Bambo, yarasiwe iwe arapfa.
Bivugwa ko uyu mugabo yiciwe mu mujyi wa Bambo, uyu ukaba ari umujyi uri mu gice kigenzurwa n’ingabo za DRC ndetse n’abarwanyi ba Mai Mai.
M23 yakozanyirijeho na Mai Mai basakiraniye ahitw Bwito na Bwisha.
Ahandi habereye imirwano ni ahitwa Busanza, Kabira, aka kakaba ari agace kari hafi y’umupaka wa Uganda.
Iki kibazo cy’umutekano muke cyarushijeho gukomera mu duce twa Bwito,Tongo, aha umutwe wa M23 ukaba ari wo uvugwaho kuba ari wo wateye Mai Mai.
Impande zombi kandi zakozanyirijeho ahitwa Lubweshi, Shonyi, Kavumu na Kitwayovu.
Radio Okapi ivuga ko M23 igifite bimwe mu birindiro byayo biri Mulimbi, Rusekera, Kanaba muri gurupema ya Tongo.
Umutwe wa M23 wari uherutse gusabwa n’Abakuru b’ibihugu bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba guhagarika imirwano ukajya gutuzwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo.
Icyakora uyu mutwe wo uvuga ko wakoze ibyo wasabye ariko wifuza ibiganiro n’umuhuza muri iki kibazo.
Uwo ni Uhuru Kenyatta.