Abasirikare Ba Iran Bishwe N’Igisasu Cya Israel

Televiziyo y’igihugu ya Iran yatangaje ko hari igisasu cyaturutse muri Israel gihitana abasirikare babiri bayo bakoreraga muri Syria.  Ni ubwa mbere abasirikare ba Iran baguye mu bisasu Israel iri kurasa muri Syria ihakurikiye abanzi bayo bo muri Hezbollah.

Itangazo rya Leta ya Iran ntiritanga ibisobanuro byinshi kuri ayo makuru  ariko rivuga ko abo basirikare bari baragiye kuba abajyanama mu bya gisirikare mu ngabo za Syria.

Abasirikare bapfuye ni uwitwa Mohammed Ali Ataei Shoorcheh na Panah Taghizadeh nk’uko ibigo ntaramakuru bya Iran kitwa Sepah News byabivuze.

Umuyobozi w’ikigo cyo muri Syria gishinzwe iby’uburenganzira bwa muntu witwa Rami Abdel Rahman yavuze ko hashize igihe gito ibisasu bya Israel bihitanye abandi basirikare ba Syria barwanaga ku ruhande rwa Hezbollah.

- Advertisement -

Icyo gihe ngo ibisasu byaguye ahari ibirindiro by’aba barwanyi hafi y’umurwa mukuru wa Syria witwa Damascus.

Syria iri mu Majyaruguru ya Israel

Hashize igihe Israel igaba ibitero bito ku birindiro by’abarwanyi ba Hezbollah bakorera mu bice bya Syria.

Icyakora byariyongereye kuva aho itangiriye intambara na Hamas, ikabikora mu rwego rwo guca intege abarwanyi ba Hezbollah baba bisuganya ngo batere mu Majyaruguru ya Israel cyangwa ahandi muri iki gihugu.

Iby’igitero cyahitanye bariya basirikare babiri bavugwa muri iyi nkuru, Israel ntiragira icyo ibitangazaho.

Si muri Syria gusa iki gihugu kigaba ibitero ahubwo no mu bice bya Lebanon aho Hezbollah irunda intwaro cyangwa yitoreza naho ikunze kuhatera ibisasu.

Ababirebera kure bavuga ko bititondewe, ibibera muri Gaza mu ntambara ya Israel na Hamas bishobora kuvamo imirwano ikomeye yavamo n’intambara yafata Uburasirazuba bwose bwo Hagati.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version