Macron Arajya Muri Israel Gukomakoma

Nyuma ya Joe Biden, kuri uyu wa Kabiri, taliki 24, Ukwakira, 2023, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron nawe arajya muri Israel kuganira n’abayitegeka ngo abasabe kugabanya uburakari bafitiye abatuye Gaza.

Icyakora ngo Ubufaransa bushyigikiye ko Hamas itsindwa kubera ko ikora iterabwoba.

Ni uruzinduko benshi badaha amahirwe y’uko hari icyo ruri bucubyeho umujinya wa Israel kubera ko imaze igihe yararahiriye kurimbura Hamas burundu, ikazayisigara ari amateka.

Indi mpamvu ituma abantu  babona ko umuhati wa Macron utazagera kuri byinshi ni uko Israel yavuze ko yazasuzuma ibyo guha Gaza agahenge ari uko Hamas irekuye Abanya Israel bose yatwaye bunyago kandi ibi bisa n’aho bidashoboka.

- Kwmamaza -

N’ubwo ari uko bimeze, hari abantu babiri baherutse kurekurwa na Hamas ariko ngo ni bake nk’uko na Biden aherutse kubitangaza.

Israel n’Amerika bavuga ko ibiganiro ibyo ari byo byose na Hamas bishobora gutekerezwaho ari uko irekuye abaturage bose b’Israel iherutse gushimuta.

Itangazamakuru ryo muri Israel rivuga ko abafunguwe ari abaturage babiri bari mu myaka ikuze cyane bakomoka ahitwa Nir Oz hafi ya Gaza.

Tugarutse ku ruzinduko rwa Emmanuel Macron, bitaganyijwe ko nagera i Tel Aviv azakirwa na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Benyamini Netanyahu, akamugeza kuri Perezida wa Israel witwa Isaac Herzog ndetse ngo araganira n’abatavuga rumwe na Leta ya Israel ari bo Benny Gantz na Yaïr Lapid.

Mu biganiro bye kandi, Macron arateganya kuvugana na bagenzi be ba Israel ku mubano hagati y’igihugu cyabo ni icye cyane cyane muri ibi bihe ariko akabasaba no kureba uko bashyiraho uburyo buhamye bworohereza impunzi zo muri Gaza kubona ibiribwa, imiti n’amazi.

Ibiro by’Umukuru w’Ubufaransa( byitwa l’Elysée)bivuga ko iki gihugu kiri inyuma ya Israel mu ntambara irwana n’abakora iterabwoba kandi ngo iyo ni ingingo batazatezukaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version