Macron Arashaka Kumenya Impamvu Nyayo Yateje Imidugararo Mu Gihugu Cye

Mu rwego rwo gukora isuzuma ry’uko ibintu byifashe n’uburyo byashyirwa ku murongo, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron kuri uyu wa Mbere taliki 03, Nyakanga, 2023 arahura n’Abayobozi b’Inteko ishinga amategeko mu mitwe yombi baganire ku mpamvu z’imyigaragambyo yaciye ibintu mu gihugu.

Biteganyijwe ko nyuma yo guhura n’aba bantu, azaganira n’abayobozi ba Komini 220 z’u Bufaransa.

Izi komini nizo zagizweho ingaruka n’imyigaragambyo yatangiye mu minsi itandatu ishize.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite yitwa Yaël Braun-Pivet n’aho uwa Sena yitwa Gérard Larcher.

- Advertisement -

Itangazo ryavuye mu Biro bya Perezida w’Ubufaransa rivuga ko yasabye Minisitiri w’Intebe Elisabeth Borne kwakira ba Perezida b’imitwe ya politiki mu Nteko ishinga amategeko nawe bakabiganiraho.

Bivugwa ko intego ya Perezida Macron ari ukumva ahereye mu mizi impamvu zatumye ibintu bigera aho bigeze muri iki gihe.

Nyuma ngo nibwo hazarebwa imyanzuro yafatwa.

Ibyo guhura na bariya bayobozi, bibaye nyuma y’uko kuri iki Cyumweru Perezida Macron yahuye na Minisitiri w’Intebe ari kumwe n’abandi ba Minisitiri batandatu, barimo uw’Umutekano Gérald Darmanin, n’uw’ubutabera witwa Dupond-Morett.

Imyigaragambyo ivugwa mu Bufaransa yatumye Perezida Macron asubika urugendo yari afite  mu Budage.

Ibintu bijya gucika byatangiye taliki 27, Kamena, 2023 ubwo umupolisi yaraga umwana w’imyaka 17 witwa M. Nahel wari utwaye imodoka mu gace ka Nanterre akamwica.

Byabereye mu bilometero 11 uvuye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’Umujyi wa Paris.

Ni umusore ufite amaraso yo muri Algeria.

Ikindi kivugwa ni uko yari ikinege.

Inkuru y’urupfu rwe ikimara gusakara, imyigaragambyo yahise itangira mu mijyi nka Paris, Marseille, Lille, Lyon, Nice na Strasbourg.

Polisi y’u Bufaransa ivuga ko kuri iki cyumweru, nibura abantu 719 bigaragambya batawe muri yombi, abapolisi 45 barakomereka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version