Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Madamu Ngozi Okonjo Watorewe Kuyobora Ubucuruzi Bw’Isi Ni Muntu Ki?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Utuntu n'Utundi

Madamu Ngozi Okonjo Watorewe Kuyobora Ubucuruzi Bw’Isi Ni Muntu Ki?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 February 2021 7:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ngozi Okonjo-Iweala yavutse tariki 13, Gicurasi, 1954. Ni Umugore wo muri Nigeria ariko ufite ubwenegihugu bwa USA. Ni umuhanga mu bukungu n’ubufatanye mpuzamahanga.

Azwiho kugirana n’abantu bakomeye ibiganiro bihambaye bigamije gutuma agera ku cyo ashaka. Ibi abikora ashingira ku mibare n’ ibitekerezo biboneye .

Mu gihugu cye cya Nigeria yabaye Minisitiri w’imari n’uw’ububanyi n’amahanga inshuro ebyiri. Niwe mugore wa mbere muri Nigeria wayoboye ziriya Minisiteri inshuro ebyiri.

Yafashije ubutegetsi bwa Olusegun Obasanjo gukurirwaho umwenda binyuze mu masezerano yo kugabanyiriza umwenda ibihugu by’Afurika mu kiswe Paris Club.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Icyo gihe Nigeria yakuriweho umwenda ungana na Miliyari 30$.

Muri 2003 yashyizeho Politiki yo kuzamura umusoro uva ku bikomoka kuri Petelori binyuze mu gushyiraho igiciro gishyize mu gaciro.

Icyo gihe kandi yatangije politiki yasaba buri Leta mu zigize Nigeria kujya yerekana uburyo ikoresha amafaranga igenerwa aturutse mu ngengo y’imari, ibi bigatuma amafaranga ya Leta akoreshwa neza.

Ngozi Okonjo yaje gukorana na Banki y’Isi bituma ashyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gucunga uko amafaranga akoreshwa.

Muri 2007 yabaye Umuyobozi mukuru muri Banki Nyafurika ushinzwe ibikorwa.

- Advertisement -

Muri 2011 yaje kugaruka muri Guverinoma ya Nigeria aba Minisitiri w’ubukungu, icyo gihe Nigeria ikaba yari iyobowe na Goodluck Jonathan.

Yabaye umwe mu b’ingenzi bateje imbere uburezi bw’abakobwa ba Nigeria mu kiswe Growing Girls and Women in Nigeria Programme (GWIN).

Muri iyi gahunda yakoze uko ashoboye kugira ngo hashyirweho ingengo y’imari igenewe kuzamura  abakobwa binyuze mu kwiga no guhanga imirimo.

Ntawe ukundwa na bose! Uyu mugore yaje kwihanganira ishimutwa ryakorewe Nyina, ndetse aricwa.

Ibi byari bigamije kumuca intege, ariko yanga kuva ku izima, akomeza akazi ke.

Impinduka yakoze mu bukungu bwa Nigeria zatumye igihugu cye kizamuka cyane muri uru rwego ndetse kiba icya mbere muri Afurika.

Okonjo-Iweala yayoboye ikiswe Growth Commission (2006-2009), iyi ikaba yari Komisiyo yari iyobowe na Prof Michel Spence wigeze guhabwa Igikombe cy’amahoro cyitiriwe Nobel.

Muri 2012 yari ari mu bakandida baharaniraga kuyobora Banki y’Isi, akaba yari ahanganye na Jim Yong Kim waje kumutsinda.

Nyuma yo kuva muri Guverinoma ya Nigeria, Ngozi Okonjo-Iweala yagiye muri Komisiyo yari iyobowe na Goldon Brown wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza. Iyo Kimisiyo yitwa International Commission on Financial Global Opportunity.

Abahanga bavuga ko Okonjo ari umugore ufite ubumenyi buhagije kugira ngo azakore neza akazi yahawe mu kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi.

Kandidatire ye yari yaratanzwe na Perezida Muhammudu Buhari. Mbere gato y’uko atorerwa uyu mwanya, yari yashinzwe kuyobora itsinda ry’ intumwa zihariye z’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe  zishinzwe ibiganiro byo gufasha uyu muryango kubona inkingo za COVID-19.

Mu kwiyamamariza kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi yari ahanganye n’undi mugore ukomoka muri Koreya y’epfo witwa Yoo Myung-hee akaba ari Minisitiri w’ubucuruzi muri kiriya gihugu.

Mu magambo avunaguye, ibyo nibyo bigwi bya Madamu Ngozi Okonjo-Iweala

TAGGED:BankifeaturedNigeriaOkonjoUbucuruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umutoza W’Umunyamahanga W’Amavubi ‘Si We Ukenewe’
Next Article Ubukwe Bwa Clarisse Karasira ‘Buzataha’ Nyuma Y’Amezi Atatu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?