Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Magendu Ya Miliyoni Frw 50 Yafatiwe I Rubavu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Magendu Ya Miliyoni Frw 50 Yafatiwe I Rubavu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 October 2022 9:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, hafatiwe magendu ifite agaciro ka Miliyoni Frw 50. Kugeza ubu niyo magendu ihenze ifatanywe umuntu umwe icyarimwe.

Igizwe niza likeri(liquor) imivinyo( wines, vins) n’izindi zitandukanye zifite agaciro ka Miliyoni Frw 50 nk’uko Polisi y’u Rwanda ibyemeza.

Izo nzoga zafashwe ni izo mu bwiko bwa  Hennessy, Moet, na Jameson zafatiwe mu nzu iherereye mu mujyi wa Gisenyi mu Mudugudu wa Munini, Akagari ka Rubavu.

Byose byafashwe  Taliki 26, Ukwakira, 2022.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’i Burengerazuba (RPCEO), yavuze ko umuntu umwe ucyekwaho kugira aho ahurira n’iyi magendu yamaze gufatwa.

Ati: “ Ku wa Gatatu, taliki ya 26 Ukwakira, 2022 ahagana ku isaha ya saa tanu z’ijoro, tugendeye ku makuru yizewe twari twahawe n’abaturage ko hari inzoga zibitse mu nzu iherereye mu mudugudu wa Munini; abapolisi bageze kuri iyo nzu, mu kuyisaka, bayisangamo inzoga z’ubwoko butandukanye zinjijwe mu buryo bwa magendu.”

CIP Mucyo Rukungo avuga ko uwafashwe ari uwitwa Mbarushimana Danny.

Uyu ngo yabwiye  Polisi ko yahawe akazi n’uwitwa Gakwaya Silas, ukirimo gushakishwa ajye arinda iyo nzu ahabwe  Frw 30Frw ku kwezi.

Avuga ko ziriya nzoga zinjijwe mu Rwanda zivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zikaba zarinjijwe mu gicuku.

- Advertisement -

CIP Rukundo yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye iyi magendu ifatwa, asaba abakora magendu kuyizibukira kuko iyo uyikora afashwe, ahomba bikomeye.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse n’umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi 5$.

TAGGED:featuredInzogaMagenduRubavu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Elon Musk Yaguze Twitter Kuri Miliyari $44
Next Article Kanye West Amaze Guhomba Miliyari $1.5
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

UN N’u Rwanda Mu Bufatanye Bufite Agaciro Ka Miliyari $1

Nduhungirehe Mu Nama Ihuza Afurika N’Uburayi

Hagiye Kongera Kwibukwa Imiryango Y’Abatutsi Yazimye

Kamerthe Ntashira Amakenga Iby’Amasezerano Y’Amahoro Ya DRC N’u Rwanda 

BAL: Ikipe Ya Libya Yatsinze APR BBC Yari Imaze Igihe Yitwaye Neza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Zahabu Igiye Kuba Indi Mari Ibitswe Muri BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ese Elon Musk Yavanywe Mu Nkoramutima Za Trump?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Iperereza Ryakorwaga Kuri Agathe Kanziga Ryarangiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?