Mali: Abasirikare N’Abasivili Bafitanye Urwikekwe

Mu gihe Afurika ihanze amaso ibibera muri Niger, ubu muri Mali n’aho hari urunturuntu hagati y’abasirikare bafashe ubutegetsi ndetse n’abasivili bagize itsinda ryitwa Coordination des mouvements de l’Azawad.

Abo muri iri tsinda bavuga ko abasirikare bari ku butegetsi bashaka gukoresha igitugu gikomeye kandi ngo batangiye kubyerekana.

Babashinja ko baherutse kwica abantu babo babiri.

Abo muri ririya huriro bavuga ko ingabo zafashe ubutegetsi muri Mali zikomeje urugomo ku bantu bose zumva ko batazumva kandi ngo ibi byose bikorwa k’ubufatanye n’abarwanyi ba Wagner.

Hagati aho muri Niger ho haravugwa ubwoba mu baturage nyuma y’uko Abakuru b’ibihugu bya ECOWAS bemeje ko hategurwa itsinda ry’ingabo zihuriweho na biriya bihugu zigomba kujya gukura ku butegetsi abasirikare baherutse kubufata ku ngufu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version