Polisi ya Equateur yataye muri yombi abantu batandatu biganjemo abo bivugwa ko bakomoka muri Colombia ibakurikiranyeho kwica umunyapolitiki wari urimo kwiyamamariza kuyobora Equateur. Colombia iri mu bihugu bivugwamo urugomo kurusha ibindi ku isi.
Polisi ya Equateur yavuze ko abafashwe basanganywe impapuro zemeza ko bakomoka muri Colombia kandi ko bakorera mu itsinda ry’abagizi ba nabi rikorera kuri gahunda.
Villavicencio yari umunyapolitiki ukunzwe mu gihugu cye.
Aherutse kuraswa amasasu atatu mu mutwe ubwo yiyamamarizaga kuyoboza Equateur kandi ngo yahabwaga amahirwe yo kuyatsinda.
Yavugaga ko natorwa azahangana bikomeye n’abahinduye igihugu cye akarima b’abacuruza ibiiyobyabwenge biganjemo abakorera mu murwa mukuru Quito.
Uwamurashe nawe yaje kuraswa umugenda kugeza ubwo amaraso amushizemo arapfa.
Abapolisi baramusatse bagira ibyo bamusangana kandi ngo bizeye ko bizatuma iperereza rigera ku makuru yose akenewe ngo abagize uruhare muri buriya bwicanyi bafatwe.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Equateur witwa Juan Zapata yabwiye itangazamakuru ko igihe n’imbaraga zose bizasaba ngo bariya bantu bafatwe, bizihanganirwa.
Si ubwa mbere abagizi ba nabi bo muri Colombia bavuzweho kwica abanyapolitiki bo mu bindi bihugu.
Mu mwaka wa 2021 bavuzwe mu bwicanyi bwakorewe uwari Perezida wa Haiti witwaga Jovenel Moise.
Uyu mugabo yishwe n’abanya Colombia bafatanyije n’Abanyamerika bakomoka muri Haiti.
Indi wasoma:
Abantu Bane Bakekwagaho Kwica Perezida Wa Haïti Bishwe Barashwe