Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Manizabayo Karadiyo Na Djazila Batwaye Isiganwa Rwo Kwibuka Jenoside
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Manizabayo Karadiyo Na Djazila Batwaye Isiganwa Rwo Kwibuka Jenoside

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 April 2024 7:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umukinnyi wa Benediction, Manizabayo Eric wamamaye ku izina rya  Karadiyo na Umwimikazi Djazila baraye begukanye isiganwa ry’amagare ryo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ryitwa Race To Remember.

Iryo siganwa ryabaye kuri iki Cyumweru taliki 28, Mata, 2024, rikaba isiganwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare, FERWACY, ifatanyije na Minisiteri ya Siporo  na Komite Olempike y’u Rwanda.

Abagore, abangavu n’abasiganwa batarabigize umwuga bahagurukiye kuri Canal Olympia (Rebero), bakomereza i Nyamata, basoreza aho batangiriy ekuri Canal Olympia, ni ukuvuga urugendo rw’intera y’ibilometero 71,8.

Ingimbi, abasore (U23) n’abagabo na bo bahagurukiye kuri Canal Olympia bakatira i Nemba( Umurenge wa Bugesera), basoreza kuri Canal Olympia ku ntera y’ibilometero 113.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mu bagabo Imanizabayo Eric Karadiyo ni we wabaye uwa mbere.

Yasize Byukusenge Patrick wa Java-InovoTec n’Umunya-Eritrea Amani Awet wa CMC World Cycling Centre akoresheje amasaha abiri, iminota 44 n’amasegonda 57.

Mu bagore bakoze intera y’ibilometero 71,8 Mwamikazi Djazila wa Ndabaga Women Cycling Team aba ari we utsinda iri siganwa.

Yakoresheje isaha imwe, iminota 47 n’amasegonda 23, akurikirwa na Mukashema Josiane wa Benediction naho Ntakirutimana Marthe (wa Ndabaga Women Cycling Team) aba uwa gatatu.

Mu Cyiciro cy’abangavu, Iragena Charlotte ni we wahize bagenzi be akurikirwa na Uwiringiyimana Liliane na Mutoni Sandrine.

- Advertisement -

Mu ngimbi, Twagirayezu Didier wo mu ikipe ya Kayonza Cycling Stars, ni we wabaye uwa mbere akurikirwa na Ntirenganya Moïse na Juliana Ndrramanampy.

Mu batarengeje imyaka 23, Aweti Amani yabaye uwa mbere akurikirwa na Tuyizere Étienne na Ngendahayo Jéremie.

Mu batarabigize umwuga (Amateurs), Ndirishe Jeannot yahize bagenzi be akurikirwa na Kayinamura Patrick na Twagirimana Léandre.

Hahembwe kandi abakinnyi babiri bakinnye bafite ubumuga bw’ingingo mu kugaragaza ko na bo bashoboye.

Kugeza ubu, habarwa abanyamuryango barindwi b’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) barimo Sakumi Anselme wari Visi Perezida waryo, ko ari bo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri siganwa ryatangiye mu mwaka wa 2016

Abitabiriye ririya siganwa basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro bunamira inzirakarengane zihashyinguwe.

“Race to Remember” yatangiye gukinwa kuva mu 2016, ariko mu 2020 na 2021 ntiryabaye kubera Guma Mu Rugo n’izindi ngamba zo kwirinda COVID-19.

Ni isiganwa ryari ryitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abagize Komite Nyobozi ya FERWACY Visi Perezidante wa Kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umutoni Salama n’abandi.

TAGGED:AmagareBugeseraUrwibutso
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gasabo: Urukuta Rwagwiriye Umwana Na Nyina Barapfa
Next Article RGB Yisobanuye Imbere Ya Sosiyete Sivile
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

APR FC Yatsinze Rayon Iyirusha Bifatika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rayon Igiye Kongera Kumvana Imitsi Na APR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Atlético de Madrid Yinjiye Muri Visit Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

APR BBC , UGB Na Dolphin BBC Ya Uganda Yabonye Intsinzi Mu Mikino Yo Kwibuka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?