Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Marechal Haftar Arategura Indi Turufu Mu Bibera Muri Libya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Marechal Haftar Arategura Indi Turufu Mu Bibera Muri Libya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 June 2021 11:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gihe abanyapolitiki ba Libya bari kureba uko bahuza imbraga za Politiki n’iza gisirikare kugira ngo mu Ukuboza, 2021 hazabe amatora, abakurikirana ibibera muri kiriya gihugu bavuga ko iby’ubumwe bwa  Libya bidashishikaje Marchel Haftar.

Babishingira ku ngingo y’uko aherutse gukoresha akarasisi ingabo ze, zifite intwaro, ibi bakabibonamo uburyo bwo kwereka abandi ko agifite imbaraga kandi ko atiteguye gusaranganya nabo ubutegetsi.

Muri iki gihe Libya iyobowe na Bwana Mohamed El- Menfi akaba ayoboye Guverinoma y’ubumwe bw’igihugu( Government of National Union).

Abandi bafite uruhare mu bumwe bw’abanya Libya barakora uko bashoboye ngo ibintu bigende uko byateguwe ariko uruhande rwa Marechal Haftar rwo rubigenda mo biguru ntege.

Ikindi kigaragaza ko ibibare muri Libya bitafata irangi ry’ubumwe burambye ni uko abategetsi b’i Istanbul n’i Moscow nabo bataratera intambwe  igaragara mu kubungabunga agahenge gato katahamaze igihe kirekire.

Bisa n’abo Turikiya n’u Burusiya bibona ko gukorana na Haftar byabafasha gukoma mu nkokora umugambi w’Abanyaburayi n’Abanyamerika bafitiye Libya igihe cyose izaba yaboneye umutekano urambye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kugarura amahoro muri Libya naryo rivuga ko iyo urebye uko ibintu byifashe muri kiriya gihugu ubona ko gutegura no gukora amatora uko byateguwe bizagorana.

Bose bavuga ko imyitwarire ya gisirikare ya Haftar yerekana ko atiteguye gusangira ubutegetsi nabo.

Akarasisi aheruka gukoresha kabereye ahitwa Benghazi.

Hari umuhanga witwa Benjamin Fishman  wabwiye Jeune Afrique ko iyo witegereje imbaraga za gisirikare za Haftar n’umujinya afite w’uko atashoboye gufata Tripoli( umurwa mukuru wa Libya) ushobora kwanzura ko azagira icyo akora akaburizamo amatora ateganyijwe mu Ukuboza, 2021.

Kuva Muhammar Kaddaffi yapfa, Libya ntirabona amahoro arambye
TAGGED:AbasirikarefeaturedGuverinomaHaftarLetaLibya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rubavu Yashyizwe Muri GUMA MU KARERE
Next Article Mu Rwanda Hari Abana ‘Bahawe Ibinini By’Inzoka’ Ku Munsi W’Umwana W’Umunyafurika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?