Maroc Yasezeranyije Uburundi Kubufasha Kuva Mu Bukene

Ubwo hizihizwaga imyaka 25 umwami wa Maroc Muhammed VI ageze ku ngoma, Ambasaderi w’ubu bwami yasezeranyije Uburundi ko buzabufasha mu cyerekezo cyabwo cyo kuva mu bukene.

Uburundi bwiyemeje ko mu mwaka wa 2040 buzaba ari igihugu gifite ubukungu buteye imbere, ariko mu mwaka wa 2060 kikazaba gikize bifatika.

Ambasaderi wa Maroc mu Burundi witwa Abdelouahhab Makhtari avuga ko Rabat izakorana na Gitega kugira ngo Uburundi buzamure umusaruro mu buhinzi, mu bukerarugendo, mu rwego rw’ingufu, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ahandi.

Abdelouahhab Makhtari yagize ati: “ Maroc izakora uko ishoboye iherekeze Uburundi mu iterambere ryabwo”.

Muri Mata, 2024 hatangijwe ihuriro ry’abashoramari bo muri Maroc na bagenzi babo bo mu Burundi ryiswe Commission Mixte de Coopération Maroc-Burundi’’ (CMC).

Ku nshuro yaryo ya mbere, abaryitabiriye bumvikanye imirongo migari ibihugu byombi bizafatanyamo mu iterambere.

Maroc irateganya kuzafasha Uburundi guteza imbere urwego rw’ubwikorezi mu ndege no mu bindi byiciro binini by’ubukungu.

Ubu bwami burashaka kandi guha buruse abanyeshuri benshi bo mu Burundi ngo bajyeyo kwiga ubumenyi butandukanye, ndetse byaratangiye kuko hari abantu 77 bagiye yo mu mwaka wa 2021 hakaba hateganyijwe abandi 130 bazajyayo mbere y’uko umwaka wa 2024 urangira.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Burundi witwa Ferdinand Bashikako avuga ko Uburundi bwishimiye gukorana na Maroc mu nzira yabwo y’iterambere.

Avuga ko Maroc ari kimwe mu bihugu bya Afurika byateye imbere kandi byifuza gukorana n’ibindi kugira ayo majyambere agere kuri benshi.

Amakuru avuga ko Maroc ari igihugu cya gatanu gikize muri Afurika mu gihe Uburundi bwo ari ubwa kabiri bukennye kurusha ibindi bihugu ku isi, bukabanzirizwa na Sudani y’Epfo.

Urwego rwa serivisi nirwo rwazamuye ubukungu bwa Maroc kurusha izindi nzego zose.

Ifoto@Burundi Iwacu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version