Uzziel Ndagijimana Yagizwe Umuyobozi Wa BK

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwatangaje ko Dr. Uzziel Ndagijimana yagizwe umuyobozi mukuru w’iyi Banki.

Ni umwanya asimbuye Beatha Habyarimana wari uherutse kwegura ku mirimo muri iyi Banki ya mbere nini mu rwego rw’imari mu Rwanda.

wayoboraga iyi Banki guhera mu mwaka wa 2016.

Itangazo rya BK  rivuga ko Ndagijimana yatangiye imirimo ye kuri uyu wa Gatatu taliki 14, Kanama, 2024, inama yamushyizeho ikaba yarateranye ku munsi wabanjirije uwo.

- Kwmamaza -

 Jean Philippe Prosper uyobora Inama y’ubutegetsi ya BK avuga ko we na bagenzi be basanze Dr. Uzziel Ndagijimana ari umugabo wo kwizerwa, agahaba inshingano zo kuyobora iyi Banki.

Yemeza ko imirimo yashinzwe azayishobora kuko hari n’indi yakoreye u Rwanda ikagenda neza.

Dr. Uzziel Ndagijimana azakorana n’abayobozi b’amashami atanu ya Banki ya Kigali ari yo Bank of Kigali Plc, BK Capital, BK General Insurance, BK TecHouse na BK Foundation.

Yiminuje mu by’ubukungu akaba yarabanje kuba Minisitiri w’imari n’igenamigambi muri Guverinoma icyuye igihe.

Yagiye muri Guverinoma mu mwaka wa 2018.

Ubukungu yabuminurijemo muri Kaminuza ya Warsaw muri Poland.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version