Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mbere Y’Uko I Kibeho Habera Ihuriro Rinini Polisi Yakoze Umukwabo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Mbere Y’Uko I Kibeho Habera Ihuriro Rinini Polisi Yakoze Umukwabo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 November 2024 10:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Kibeho muru Nyaruguru hasigaye ari ahantu 'hatagatifu'
SHARE

Polisi y’u Rwanda yaraye ikoreye umukwabo mu Mudugudu wa Agateko, Akagari ka Kibeho mu Karere ka Nyaruguru ihafatira barindwi ikekaho ubujura bwari bumaze iminsi buhavugwa.

Umukwabo wa Polisi ubaye habura igihe gito ngo muri Kibeho bakire abazaza kuhasengera mu gikorwa kiba  buri taliki 28, Ugushyingo.

Abafashwe muri uriya mukwabo bafite hagati y’imyaka 19 n’imyaka  40.

Polisi ibakekaho kwiba amasakoshi,  telefone, kwiba imyaka n’ibindi bikunze kuzanwa n’abaza kwitabira kiriya gikorwa cy’iyobokamana ngarukamwaka.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umukuru w’Umudugudu w’Agateko, Aloys Habyarimana yasobanuriye itangazamakuru uko iki kibazo kifashe.

Ati: “Abo bantu bafashwe kuko batezaga umutekano muke binyuze mu bujura, gukora urugomo, gutega abantu bakabakubita, bakabambura telefone n’ibindi baba bafite. Ku bagabo bo hakiyongeraho guhohotera abagore babo iyo batashye basinze”.

Undi muturage witwa Thérèse Nyiramana  utuye i Kibeho yabwiye Kigali Today  ati:“Ino aha haba abajura biba inka bakabuza abantu kuryama, babona n’iyo hene cyangwa n’uwo mwenda bagatwara. Nako iyo bageze mu nzu ntacyo basiga. No gutega abantu mu muhanda nk’uku nguku nka saa mbili, saa moya ugiye nko guhaha bwakwiriyeho, bakubonana ako gatelefone bakakakwambura…”

Avuga ko nubwo abafashwe ari bake ugereranyije n’abakekwaho gukora ibyo byaha, abatuye i Kibeho bavuga ko bizeye agahenge mu gihe kiri imbere.

Nyiramana ati: “Agahenge karahari, gusa nyine baba bafite abandi bakorana. Icyakora iyo babonye havuyemo umuntu bagira ubwoba”.

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, Aphrodice Nkurunziza, we aburira abajura kubireka, bagakora kuko, nk’uko abivuga,  imirimo itabuze iwabo.

Agira ati:“Turasaba abaturage bacu kureka ubujura ahubwo bikitabira  umurimo bakoresheje amaboko yabo. Bareke gushaka kurya ibyo bataruhiye”.

Yatangaje ko urubyiruko rufite imbaraga rwagombye kwitabira imirimo iri hirya no hino mu Karere.

Iyo irimo iyo gukora amaterasi ikeneye abakozi benshi kugira ngo imirimo irangire vuba.

kuko kuri ubu bari gukoresha abagera ku 1900 gusa kandi bakeneye gutunganya hegitari zigera ku 100.

Yungamo ati “Dufite n’ubuhinzi bw’icyayi kandi muri iki gihe turi kugitera, kukibagara no kugisarura. Imirimo irahari. Uretse ko nta n’umuntu nabonye wakijijwe no kwiba. Nta mpamvu yo kwiroha mu bujura.”

Ubujura n’urugomo nibyo byaha biza ku mwanya wa mbere mu bifungisha Abanyarwanda benshi kandi abarenga 50% ni urubyiruko.

Ubukene bishingiye ahanini ku kuba abantu batarize ngo baminuze no kuba imirimo ihangwa idakunze kugezwa mu cyaro biri mu bitiza umurindi ubujura.

Indi wasoma:

Abantu 18,000 Bitabiriye Isabukuru Y’Amabonekerwa Y’i Kibeho

TAGGED:AbajuraKiberoNyaruguruPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwamagana : Croix-Rouge Y’u Rwanda Yatashye Ikigo Cy’Urubyiruko
Next Article Ishoramari Rigamije Kunoza Imibereho Myiza y’Abaturage- Minisitiri Sebahizi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gasabo: Hafashwe Abanigaga Abantu Bakabambura

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

UN N’u Rwanda Mu Bufatanye Bufite Agaciro Ka Miliyari $1

Nduhungirehe Mu Nama Ihuza Afurika N’Uburayi

Hagiye Kongera Kwibukwa Imiryango Y’Abatutsi Yazimye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

BAL: Ikipe Ya Libya Yatsinze APR BBC Yari Imaze Igihe Yitwaye Neza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Zahabu Igiye Kuba Indi Mari Ibitswe Muri BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Iperereza Ryakorwaga Kuri Agathe Kanziga Ryarangiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?