Ruhango: Babiri Barashwe N’Inzego Z’Umutekano

Mu Murenge wa Byimana, Akagari ka Kirengeli harasiwe abantu babiri barapfa. Bivugwa ko bari bamwe mu bagizi ba nabi bategaga abaturage bakabambura ibyabo. Mu minsi ishize hari umupolisikazi bahatemeye mu mutwe n’ikiganza bamwambura n’ibye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yabwiye bagenzi bacu bo ku UMUSEKE ko ayo makuru atari yayamenye ubwo bandikaga iyi nkuru ariko ko ari bugire icyo abibatangarizaho.

Ngo yarababwiye ati: “Ndi mu Ntara y’Iburasirazuba ndaza kubaza ndababwira.”

Ku byerekeye iraswa rya bariya bantu, ngo byabaye ahagana saa kenda mu rucyerera  rwo kuri uyu wa Gatatu Taliki 31, Kanama, 2022.

- Advertisement -

Abaturage bahaturiye bagiye kumva bumva bakanguwe n’urufaya rw’amasasu, basohoka baje kureba icyabaye.

Basanze ari abantu babiri barasiwe hafi ya Kaburimbo.

Abahageze mbere, bavuga ko muri bariya bantu ntawe bashoboye kumenya mo.

Icyakora bakeka ko ari bamwe mu bisambo bimaze iminsi byarazengereje abantu bibambura ibyabo ndetse bamwe bikabatemagura.

N’ikimenyimenyi, ngo ubwoba ni bwinshi mu batuye kiriya gice kubera ko nta muntu ugisohoka mu ijoro cyangwa ngo bwire atarataha.

Ikindi kandi  ni uko aho bariya bantu barasiwe, ari n’aho ibisambo biherutse gutemera umupolisikazi wari uri kumwe n’undi mugabo bitahiye, bibambura ibyo bari bafite.

Muri aka gace kandi ngo hari ahantu abo bagizi ba nabi bahishaga imihoro n’izindi ntwaro gakondo bakoreshaga mu kwambura abaturage.

Ibi babikora mu masaha abanziriza saa mbiri z’ijoro.

Imirambo y’abarashwe yajyanywe ku bitaro bya Kabgayi ariko abaganga bayakiriye babwiye UMUSEKE ko nta byangombwa basanganye abo bantu.

Ruhango: Umupolisikazi Yatemwe Bikomeye N’Abagizi Ba Nabi

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version