Burundi: Umudepite Yakubiswe

Umudepite wo mu ishyaka riharanira iterambere ry’Abatwa bo mu Burundi witwa Jean-Baptiste Sindayigaya( Ifoto@Burundi Iwacu)

Umudepite wo mu ishyaka riharanira iterambere ry’Abatwa bo mu Burundi witwa Jean-Baptiste Sindayigaya yakubiswe n’abantu batahise bamenyekana benda kumumena ijisho.

Yabwiye itangazamakuru ryo mu gihugu cye ko akurikije uko yabibonye abamukubise ari abakozi b’Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza mu Burundi rwitwa le Service national des renseignements.

Avuga ko ibyo abyemeza ashingiye k’uburyo yabonye abo bantu bambaye, imodoka bari batwaye n’uburyo bamufashe.

Bari bari mu modoka ifite ibirahure byijimye yo mu bwoko bwa pick-up, bamukubitira mu Kamenge mu Majyaruguru ya Bujumbura.

- Kwmamaza -

Ishyaka rye ryitwa L’association Uniproba( Unissons-nous pour la promotion des Batwa) ryamaganye ibyamubayeho, rivuga ko bidakwiye ko Umudepite uhagarariye inyungu z’abaturage akubitwa bene ako kageni!

Emmanuel Nengo uvugira uyu muryango yabwiye Burundi Iwacu ati: “ Twababajwe n’ibyabaye ku muntu wacu. Biteye ubwoba kumva ko hari umuntu wo kuri urwo rwego ukorerwa ibya mfura mbi bene ako kageni. Iyo urebye ifoto yashyize ku mbuga  nkoranyambaga ijisho rye ritareba neza, ubona ko bibabaje koko”.

Abo muri UNIPROBA basaba Leta gutangiza iperereza kuri urwo rugomo, abarugizemo uruhare bose bagakurikiranwa.

Nengo asaba Leta gutangaza impamvu uhagarariye Abatwa ari we wahohotewe bene ako kageni, akavuga ko akarengane nk’ako kadakwiye kuzagira undi gakorerwa mu gihugu.

Jean-Baptiste Sindayigaya ni Umudepite wo mu Ntara ya Kirundo, akaba ahagarariye Abatwa mu Nteko cyane cyane inyungu z’urubyiruko rwabo.

Ntibiramenyekana niba gukubitwa kwe gufitanye isano no kubangamira ibikorwa byo kwiyamamaza kw’ishyaka riri k’ubutegetsi, CNDD-FDD, riri muri ibi bikorwa hirya no hino mu gihugu.

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi Colonel de Police Pierre Nkurikiye avuga ko gukubitwa kwa Depite Sindayigaya kwatewe ahanini n’ubusinzi.

Avuga ko yakubitiwe muri rwaserera yakurikiye intonganya zabayeho ubwo imodoka eshanu zirimo n’iya Depite zahuriraga mu muhanda RN1 mu Kamenge hakabura uha undi inzira.

Intonganya zakurikiyeho nizo zatumye umwe mu batonganaga akubita Jean-Baptiste Sindayigaya nk’uko Umuvugizi wa Polisi abyemeza.

Col Nkurikiye avuga ko iperereza ryatangijwe ngo hamenyekane neza uko byagenze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version