Menya Byinshi Kuri ‘Super League’ Yatangijwe I Burayi, Igateza Impagarara

Amakipe 12 akomeye mu mupira w’amaguru mu Burayi yishyize hamwe atangiza irushanwa ryiswe Super League rizajya rikinwa buri mwaka, ariko ritakiriwe neza n’andi marushanwa asanzwe mu mupira w’amaguru mu Burayi.

Ni irushanwa rije guhangana na UEFA Champions League, ariko ritazasimbura shampiyona zo mu bihugu ayo makipe akomokamo.

Abanyamuryango shingiro (Founding Clubs) ni amakipe ya AC Milan, Arsenal, Atlético Madrid, Chelsea, Barcelona, Inter Milan, Juventus, Liverpool, Manchester City, Manchester United, Real Madrid na Tottenham Hotspur.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iryo huriro riyobowe na Perezida wa Real Madrid, Florentino Perez, kuri iki Cyumweru, byatangajwe ko ayo makipe 12 aziyongeraho andi atatu.

- Advertisement -

Rikomeza riti “Muri uru rugendo, Amakipe y’abanyamuryango shingiro yifuza kuzagirana ibiganiro na UEFA na FIFA ku buryo bwo gukorana hagamijwe ko irushanwa rishya ritanga umusaruro ufatika, mu nyungu n’umupira w’amaguru muri rusange.”

Uburyo amarushanwa azaba ateye

Biteganywa ko umunsi bizaba byemejwe ko irushanwa ritangira, rizajya rikinwa n’amakipe 20, harimo ya yandi 15 yo mu rwego rwa Founding Clubs n’andi atanu azajya ahabwa itike bitewe n’uburyo yitwaye mu mwaka w’imikino ushize.

Biteganywa ko ayo makipe azajya akina mu buryo butabangamiye indi mikino isanzwe ya shampiyona mu gihugu, kuko azakomeza kuyitabira.

Itangazo ryayo rikomeza riti “Imikino izajya itangira muri Kanama ibe mu matsinda abiri, rimwe rigizwe n’amakipe icumi, habe imikino ibiri, ubanza n’uwo kwishyura, amakipe atatu ya mbere muri buri tsinda ahite abona itike yo gukina muri kimwe cya kane cy’irangiza.”

Amakipe ane azajya arangiza ku mwanya wa kane n’uwa gatanu muri buri tsinda, azajya ahura mu mikino yo gukuranwamo, habe umukino ubanza n’uwo kwishyura, havemo amakipe abiri azuzuza umunani akeneye muri kimwe cya kane.

Ayo nayo azajya ahura mu mukino ubanza n’uwo kwishyura, haboneke abagera ku mukino wa nyuma mu mpera za Gicurasi.

Umukino wa nyuma uzajya ubera ku kibuga cyatoranyijwe, kitari icy’imwe mu makipe yageze ku mukino wa nyuma.

Ni irushanwa ry’amafaranga menshi

Abatangije Super League batangaje ko muri iryo rushanwa hazatangwamo amafaranga menshi yafasha ayo makipe, aruta kure aboneka mu mikino y’i Burayi nka UEFA Champions League. Azaba asaga miliyari €10.

Itangazo rikomeza riti “Iri rushanwa rizubakira ku musingi urambye mu bijyanye n’imari, abo buri kipe muri Founding Clubs izashyira umukono ku buryo bwo gusohora amafaranga. Bijyanye n’ibyo yiyemeje, buri kipe izahabwa miliyari €3.5 yo kuyifasha mu ishoramari mu bikorwa remezo no guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID.”

Pérez wagizwe umuyobozi mukuru wa Super League yavuze ko bashaka gufasha umupira w’amaguru, nk’umukino ukundwa n’abantu basaga miliyari enye ku isi.

Mu gihe iri rushanwa ryaba ritangiye, hateganywa ko ryahera mu bagabo, nyuma hagatangizwa n’irushanwa ry’abagore.

Perezida wa Juventus akaba n’umuyobozi wungirije wa Super League, Andrea Agnelli, yavuze ko amakipe 12 yashinze iryo huriro yihariye miliyari nyinshi z’abafana, na 99 ku ijana by’ibikombe byose bimaze gukinirwa ku rwego rw’u Burayi.

Ati “Twishyize hamwe muri ibi bihe bikomeye, ngo duharanire ko irushanwa rihuza u Burayi rihinduka, tugashyira umukino dukunda mu buryo burambye mu gihe kirekire, tukongera uburyobwo gushyira hamwe, tugaha abafana n’abakinnyi imikino ihoraho izahaza ibyishimo byabo.”

Mu bayobozi b’iryo rushanwa harimo na Joel Glazer, umuyobozi mukuru wa Manchester United.

Iri rushanwa ryamaganiwe kure

Imiterere y’iri rushanwa, rije gutesha agaciro UEFA Champions League nk’irushanwa ryakundwaga na benshi, kandi buri kipe iryitabira ikaba yabihataniye mu mwaka w’imikino ushize.

Bitandukanye na Super League kuko irimo kugereranywa n’agatsiko k’amakipe akomeye kandi akize, ku buryo nta buryo ikipe yahatana ngo yinjire muri iryo rushanwa, ahubwo abazarikina barazwi guhera ku munsi ryashingiweho.

Mu kwiyomora ku mikino y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burayi, UEFA, menshi muri ya makipe 12 yamaze gusezera mu ishyirahamwe rihuza amakipe y’I Burayi, European Club Association (ECA), rihuriza hamwe amakipe 246.

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Bwongereza rifitemo amakipe atandatu, ryavuze ko ridashyigikiye irushanwa ritagendera ku mahame y’ihatana rifunguye, ku buryo ikipe irijyamo kuko yabihataniye.

Riti “Abafana ba buri kipe mu Bwongereza no mu Burayi barota ko ikipe yabo ishobora kuzamuka ikagera mu bushorishori igahangana n’amakipe akomeye.  Dusanga ubu buryo bazanye bwa European Super League buzasenya izo nzozi.”

Iri rushanwa ryatangajwe mu gihe UEFA yagombaga gutangaza amavugurura muri UEFA Champions League, hakongerwa amakipe ayitabira akagera kuri 36.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, ryo ryatangaje ko rishyigikiye ko umupira w’amaguru ukomeza kuba umukino wubakiye ku gushyira hamwe.

Iti “FIFA ntabwo yashyigikira irushanwa rifunze ryiyomoye ku Burayi ritajyanye n’imiterere mpuzamahanga y’umukino, ritajyanye na ya mahame.”

Abasesenguzi bakomeje guhuza uku kwiyomora nk’ibikorwa birnagajwe imbere n’abacuruzi b’abanyamerika bayobora amakipe ya Manchester United, Liverpool na Arsenal, bakomeje kubona ko bshobora kuvana amafaranga menshi mu mupira w’amaguru, kurusha uko bimera mu marushanwa ya UEFA.

Banki y’ishoramari yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JP Morgan, yatangaje ko izaba ari umuterankunga w’iryo rushanwa, izashyiramo asaga miliyari $5.

Ntabwo amakipe yo mu Bwongereza ateganya gusezera mu irushanwa ryo mu gihugu, ariko azakenera uburenganzira bwa Premier League ngo yitabire iryo rushanwa rishya.

Bitabaye ibyo ashobora gufatirwa ibihano birimo guhagarika mu irushanwa cyangwa gukurwaho amanota.

UEFA yatangaje ko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza (FA) na shampiyona y’u Bwongereza, Premier League; ishyirahamwe rya Espagne (RFEF) na shampiyona yabo, LaLiga; n’Ishyirahamwe ryo mu Butaliyani (FIGC) na shampiyona yaho Lega Serie A, bamaganye ‘icyiswe Super League’, mu itangazo rihuriweho yasohoye.

Ati “Turifuza gushimangira ko twebwe UEFA, English FA, RFEF, FIGC, Premier League, LaLiga, Lega Serie A, hamwe na FIFA – amashyirahamwe y’abanyamuryango bacu yose –  tuzakomeza kwibumbira hamwe mu bikorwa byo guhagarika uyu mushinga wa ba nyamwigendaho, utangijwe mu nyungu bwite z’amakipe make mu gihe isi muri rusange ikeneye gushyira hamwe kurusha uko byahoze.”

Amakipe akomeye atari muri uwo mushinga arimo Bayern Munich, Borussia Dortmund na Paris Saint Germain. Ntabwo biramenyekana niba ari muri yayandi atatu aziyongeramo nyuma.

Florentino Pérez ni we muyobozi wa mbere wa Super League
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version