Ubufatanye Mu Butabera Bw’URwanda N’Ubwa Singapore

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda Dr Faustin Ntezilyayo na mugenzi we wa Singapore witwa Sundaresh Menon basinye amasezerano mu bufatanye mu by’ubutabera.

Umuhango wo gusinya ariya masezerano wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ubutabera bwa Singapore bushingiye ku bintu bitatu:

Itegeko nshinga ryayo, imiterere y’ubutegetsi nyubahirizategeko, n’Inteko ishinga amategeko.

- Advertisement -

Inyandiko igaragara kuri rukuta rwa Minisiteri y’Amategeko muri Singapore( Ministry of Law) ivuga ko kugira ngo abanya Singapore bakore inyandiko isobanura uko ubutabera bwabo bukora, babishingiye ku miterere y’ubutabera bwo mu Bwongereza.

Itegeko nshinga rya Singapore niryo rigena uko inzego eshatu z’ubutegetsi bwa Singapore zikora kandi zikorana.

Izo nzego ni ubutegetsi nyubahiriza tegeko, ubutegetsi nshingamategeko n’ubutegetsi bw’ubucamanza.

Muri Singapore, abantu batatu bakomeye mu butegetsi nyubahiriza tegeko ni Perezida wa Repubulika, Abagize Guverinoma na Minisitiri w’ubutabera( Attorney General).

Perezida wa Singapore niwe wemeza ko ingengo y’imari yatowe n’Inteko ishinga amategeko yakurikizwa uko yatowe, cyangwa akaba yabyanga igasubirwamo iyo arangije kureba ko hari ibitaritawemo ubwo yakorwaga cyangwa yemezwaga.

Niwe kandi ugena abagomba kujya mu myanya y’ubutegetsi kugira ngo bahe abaturage serivisi babagomba.

Abagize Guverinoma batorwa bakuwe mu bagize Inteko ishinga amategeko, kandi bakaba ari bo baha raporo y’ibyo bakora, aba nabo bakabagenzura.

Minisitiri w’ubutabera wa Singapore afite ububasha bwinshi kuko ari we ugira inama Guverinoma mu byerekeye amategeko kandi akagira ububasha bwo guhana abishe amategeko Singapore.

Urwego rushinzwe gukora amategeko rwa Singapore rugizwe na Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Abadepite n’Abasenateri.

Urwego rw’ubucamanza rwo rugizwe n’Urukiko rw’Ikirenga n’izindi nkiko.

Ukuriye urukiko rw’ikirenga aba ari Perezida warwo, akaba ari nawe uyobora ubutabera mu gihugu ku buryo buri tekiniki.

Singapore ni igihugu gitekanye kandi gikataje mu bukungu

Mu buryo buri Politiki, Minisitiri w’ubutabera niwe ugena politiki z’ubutabera hamwe n’abo bakorana.

Urwego rw’amategeko n’ubutabera bwa Singapore ruri mu nzego zikora neza kurusha izindi ku isi.

Ibi bigaragarira mu kuba urugomo ari ruke muri kiriya gihugu, kandi kikaba ari kimwe mu bihugu bibamo ruswa nke kurusha ibindi ku isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version