Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Menya Imisoro Mishya Abanyarwanda Bagiye Kwishyura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Menya Imisoro Mishya Abanyarwanda Bagiye Kwishyura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 February 2025 12:58 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisiteri y’imari n’igenamigambi yasobanuye iby’imisoro yaraye yemerejwe mu nama y’Abaminisitiri. Muri rusange hari imisoro iri buhite itangira gusorwa, indi ikazasorwa buhoro buhoro.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Yusuf Murangwa avuga ko umwe muri iyo misoro ari urebana n’amavuta yo kwisiga ariko atari mo ayo kwa muganga.

Ni umusoro washyizwe kuri 15%.

Harimo kandi amahoro yo kwandikisha ibinyabiziga azongerwa ku binyabiziga byose harimo ibikorerwa mu Rwanda n’ibikorwa mu mahanga.

Ni amahoro azakoreshwa mu gusana imihanda, akazava ku Frw 115 ashyirwe kuri 15% by’igiciro by’ikintu kigejejwe ku cyambu.

Hashyizweho kandi umosoro ku nyungu kuri telefoni zigendanwa.

Mu mwaka wa 2010 nibwo uwo mosoro wakuweho mu rwego rwo gufasha abantu kuzinjiza mu gihugu kugira ngo zibe igikoresho kiri henshi mu Rwanda kandi kigera kuri buri wese.

Minisitri y’imari n’igenamigambi ivuga ko igihe kigeze ngo isubizweho kuko icyari kigamijwe cyagezweho.

Iyo Minisiteri ivuga ko izakomeza guteza imbere ibyo gutunga telefoni no gufasha mu ikoranabuhanga risanzwe.

Hazasubizwaho kandi umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho by’ikoranabuhanga kuko wari warakuweho mu mwaka wa 2012, ubu rero ibi bikoresho bizakomeza gusorerwa.

Umusoro mbumbe  ku mafaranga yinjizwa mu mikino y’amahirwe, uzava kuri 13% ugere kuri 40% ndetse ibihembo byabivuyemo(ayo umuntu yatsindiye) bizava kuri 15% byasoraga bigere kuri 25%.

Umusoro ku bukerarugendo kandi nawo washyizweho ukazaba ungana na 3% wongerwe ku gaciro k’icyumba hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo.

Mukerarugendo waje mu Rwanda hari amafaranga azajya atanga ku cyumba arayemo.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi ivuga ko nta modoka zikoresha amashanyarazi zizasora kugeza mu mwaka wa 2019.

Muri uwo mwaka zizatangira gusora umusoro ku nyongera gaciro bita VAT.

Icyakora imodoka zisanzwe zizakomza kwishyura umusoro hashingiwe ku myaka zimaze mu muhanda.

Izimaze imyaka iri munsi y’itatu zizasora 5%, izifite hagati y’imyaka ine n’irindwi zizasore 10% naho izifite imyaka umunani kuzamura zizasora 15%.

Hazasubizwaho kandi umusoro ku nyongeragaciro ndetse n’umusoro ufatirwa yose ingane na 5%.

Imisoro izazamurwa kandi  ku itabi uve ku mafaranga Frw 130 yatangwaga ku ipaki ugere ku Frw 230.

Umusoro ku binyobwa bisindisha wavanywe kuri 60% ugera kuri 65% ku giciro cyo ku ruganda.

Amakarita yo guhamagara kandi azatanga umusoro uvuye ku 10% ugere kuri 15% mu myaka itatu iri imbere.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi ivuga ko hari gahunda ndende yo gufasha Abanyarwanda n’abanyamahanga kumva iby’iyo misoro mishya n’indi yongerewe.

TAGGED:AmavutafeaturedIbiciroImisoroMinisitiriMurangwaUmusoro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibya Israel Na Hamas Bishobora Gusubira Irudubi
Next Article M23 Irashaka Gufata Bukavu Igatabara Abaturage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?