Perezida Kagame Yihanganishije Qatar Yapfushije Umuyobozi

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Perezida Paul Kagame yihanganishije Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani n’abaturage ba Qatar bapfushije umuyobozi w’icyubahiro w’iki gihugu nyuma y’urupfu rwa Sheikh Hamad Bin Khalifa Al Thani.

Kagame yanditse kuri X ati: “Nyakubahwa Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani azahora yibukwa nk’umuyobozi wari ufite icyerekezo kirekire, wahinduye Qatar ikaba igihugu cyateye imbere kandi gifite umwanya ukomeye ku rwego mpuzamahanga.”

Avuga ko umurage we wo gukorera abaturage no guteza imbere ubucuti n’ubufatanye hagati y’ibihugu uzahoraho kandi uzibukwa n’ibisekuru byinshi bizaza.

Perezida Kagame avuga ko abaturage b’u Rwanda nawe ku giti cye bifatanyije na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani n’abaturage ba Qatar mu kababaro batewe n’urupfu rwa Hamad Bin Khalifa Al Than.

Uyu muyobozi yapfuye afite imyaka 74 y’amavuko.

Qatar yashyizeho iminsi ine y’icyunamo kandi nta kazi kazakorwa mu nzego za Leta ndetse ibendera rigomba kururutswa rikagezwa mo hagati.

Sheikh Hamad yayoboye Qatar guhera mu mwaka wa 1995 kugeza mu mwaka wa 2013.

Yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere iki gihugu gikize ku bikomoka kuri petelori na gazi.

Byatumye Qatar ikira kandi igira uruhare rukomeye mu ruhando mpuzamahanga haba mu bukire haba no mu bubanyi n’amahanga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *