Umuguzi Uzerekana Ko Atahawe EBM ‘Azajya’ Abihemberwa

Nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri taliki 27, Gashyantare, 2024, guhera mu gihe gito kiri imbere, umuguzi uzajya waka kandi agahabwa fagitire ku nyongeragaciro azajya ahabwa 10 by’umusoro wose wo kuri icyo gicuruzwa.

Iyo gahunda igamije kuzamura umuco wo gusora mu Banyarwanda ndetse n’uwo gutanga EBM ku cyacurujwe.

Ni ishimwe Leta y’u Rwanda izajya iha umuguzi wese watse EBM.

Amakuru avuga ko  Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro kiri hafi gukora system izajya yifashishwa mu guha abaguzi  iryo shimwe.

- Advertisement -

Mu itangazo rikubiyemo ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri handitsemo mu magambo yumvikana neza ko ari Iteka rya Minisitiri rigena ishimwe rishingiye ku musoro ku nyongeragaciro.

Iteka ribigena

Bivuze ko uko umuntu azajya ahaha ibintu byishyurirwa TVA ari nako azaba ari mu nyungu.

Icyakora abacuruzi badatanga TVA nabo bafite ibyo bagomba guhindura mu mikorere yabo niba badashaka amande.

Impamvu ni uko umuguzi uzajya urega umucuruzi ko yamwimwe TVA, ikigo cy’imisoro n’amahoro kikabigenzura kigasanga ari ko bimeze koko, azajya acibwa amande angana n’inshuro 10 z’umusoro yashakaga kunyereza.

Mu mafaranga azajya ava mu iyishyuzwa ry’ayo mafaranga hazajya havamo 50% ahabwe wa muguzi wagejeje ikirego kuri Revenue igasanga gifite ishingiro.

Iteka rya Minisitiri rirebana no gutanga ririya shimwe rishingiye ku itegeko ryari riherutse gutangazwa rigena ibyo gutanga umusoro ku nyongeragaciro.

Akenshi abacuruzi bangaga gutanga EBM kubera impamvu zitandukanye bamwe bakemeza ko imashini ziyitanga zapfuye.

Hari n’abavugaga ko basabye imashini iyitanga, ko itaraza bityo ko ushaka fagitire ya EBM yakwihangana.

Ubundi hari ubwo abacuruzi babwiraga umuntu bati ‘ Umukozi ukoresha EBM arasohotse, usige numero yawe turaza kuyikoherereza’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version