Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Meya Wa Ruhango Aravugwaho Gutuka Abo Bakorana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Meya Wa Ruhango Aravugwaho Gutuka Abo Bakorana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 January 2025 10:29 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yahakanye gutukana no kuka inabi abo bakorana bamushinja.

Hari abakozi ku rwego rw’Akarere ka Ruhango bamushinja kubatoteza no kubuka inabi bitaburana no kubatuka.

Bagenzi bacu ba UMUSEKE bavuga ko abo bakozi babahaye ubutumwa kuri telefoni bwerekana uko Meya Valens Habarurema abatuka, akabasuzugura kandi ari umuyobozi wabo.

Abo bakozi bavuga ko hari benshi muri bo yandikiye abasaba kwisobanura ku mwitwarire runaka, akabikora abatuka, abacyurira ko nta kazi bashoboye kandi ko bafite ibitekerezo ‘bigufi’.

Umwe muri bo yabwiye UMUSEKE ati: “Umukozi wa Leta iyo atujuje inshingano arabibazwa ariko gutukwa, gutotezwa n’Umuyobozi ntabwo biri mu mategeko atugenga”.

Mugenzi we ati: “Iyo atadututse nibyo bidutangaza ahubwo! Jye maze kubimenyera kandi ndi mu bakozi baza ku mwanya wa mbere mu bo atoteza buri gihe”.

Bavuga ko nta mukozi n’umwe udafite inyandiko imusaba ibisobanuro, kandi ibisobanuro batanga ntibimunyura kuko abirengaho akabuka inabi bakibaza niba bose ntawisobanura neza.

Bavuga ko hari n’amakuru bafite ko hari izindi nzego zimukuriye zamugiriye inama ariko ntazishyire mu bikorwa, bagakeka ko ari kamere ye.

We ariko arabihakana!

Habarurema Valens ahakana ayo makuru akavuga ko nta mukozi wigeze amubwira ko afite ikibazo icyo ari cyo cyose kijyanye n’uko amwitwaraho.

Ati: “Unyemereye wowe babibwiye wamfasha kumenya icyo kibazo, kuko byangora gusobanura ibyo ntamenye”

Ibyo yabisubije mugenzi wacu wari wamuhamagaye.

Ati: “Ijambo gutukana byaba ari ibiki se ubwo?”

Yavuze ko igikomeye ari ukuba yakemura ibyo adasobanukiwe.

N’ubwo Meya abihakana, bamwe mu bakozi bakorana bavuga ko no mu mwiherero w’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango wabaye umwaka ushize wa 2024, Perezida wayo  yahaye abajyanama impapuro kugira ngo buri wese avuge ibyo banenga ndetse n’ubitera ‘abenshi bahuriza’ ku Muyobozi w’Akarere.

Bavuga ko uyu n’uyu ashobora guteshuka ku nshingano ariko bitakwiye kuba impamvu yo kubatoteza bene aka kageni, ahubwo ko byajya bijyana n’ibyo amategeko agenga abakozi ba Leta asaba.

Aba bakozi bifuza ko Komisiyo y’abakozi ba Leta yamanuka ikikorera igenzura kuri ibi bibazo.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye kenshi abayobozi kumenya imikorere n’imikoranire binoze kugira ngo bashobore guha umuturage ibyo akeneye.

TAGGED:AbakozifeaturedGutukanaHabaruremaMeyaRuhangoValens
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Trump Yiyemeje Ko Icyo Kwirukana Abimukira Cyihutirwa
Next Article Iby’Uko Umutoza W’Amavubi Akomeza Aka Kazi Byananiranye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?