Micomyiza Jean Paul Ukekwaho Jenoside Yagejejwe Mu Rukiko

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu Jean Paul  Micomyiza wari uherutse kuzanwa mu Rwanda ngo akurikiranwe ku byaha birimo na Jenoside yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu Karere ka Kicukiro.

Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha birimo bitatu birimo  icyaha cya Jenoside, icy’ ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Yaburanishijwe ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Taliki 27, Mata, 2022 nibwo indege  ya RwandAir yagejeje ku kibuga cy’indege cya Kanombe Jean Paul Micomyiza wafatiwe muri Sweden mu Ugushyingo 2020 akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

- Kwmamaza -

Ubutabera bwo muri kirya gihugu bwamushyikirije ubw’u Rwanda kugira ngo bumuburanishe ku byaha aregwa.

Abamwunganira bo babanje  kwanga kiriya cyemezo.

Abo ni Thomas Bodström na Hanna Larsson Rampe.

Bavugaga ko ntawakwizera  ko ubutabera bw’u Rwanda buzamuburanisha mu buryo bushyize mu gaciro.

Micomyiza yabaga muri Sweden ahitwa Gothenburg. Uyu ni umujyi uturiye umugezi wa  Göta Älv.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version