REG BBC Yatsinze Ikipe Ya Kuwait Ku Mukino Wa Gicuti

Mu rwego rwo kwitegura imikino ya nyuma ya Shampiyona nyafurika ya Basketball izabera mu Rwanda mu minsi mike iri imbere, ikipe izahagararira u Rwanda yitwa REG BBC yaraye itsinze iya Kuwait mu mukino wa gicuti.

REG BBC yatsinze iriya kipe ku  manota 77 kuri 67.

Hagati aho iyi kipe ifatwa nk’iya mbere ikomeye mu Rwanda muri iki gihe, iherutse no muri Turikiya mu myitozo ya nyuma iyifasha kwitegura imikino ya BAL izabera i Kigali mu munsi micye iri imbere.

- Advertisement -

Abategura iyi mikino baherutse gukora inama hifashishijwe ikoranabuhanga basanga imyiteguro imeze neza.

Ni Inama yanitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri Hon Albert Kalisa hamwe na Amadou Gallo Fall uyobora iri rushanwa ku rwego rw’Afurika ndetse n’abayobozi bari bahagarariye Ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri Albert Kalisa yavuze ko guhuza siporo n’ubukerarugendo ari imwe mu nkingi zizamura ubukerarugendo kandi byombi bikagirira igihugu akamaro mu ngeri zitandukanye.

Ati: “ Siporo n’ubukerarugendo ni ingenzi mu mu buzima bw’Abanyarwanda kandi mu ngeri zose. Dufite inshingano zo gufasha Abanyarwanda gukomeza kwishimira kwereka abanyamahanga umuco wacu kandi tukabikora mu gihe cyose baje gukinira mu Rwanda.”

Umuyobozi wa BAL Bwana Amadou Gallo Fall yunzemo ko gukorana na RDB mu mitegurire n’imikurikiranire ya ririya rushanwa.

Fall ati: “ U Rwanda rukomeje kuba kimwe mu bihugu by’intangarugero mu guteza imbere ubukerarugendo. Ubu bufatanye ni ingenzi mu gutuma ubukerarugendo bw’Afurika butera imbere, bukaba ubukerarugendo budaheza kandi burimo guhanga udushya hagamijwe kwerekana ibyo uyu mugabane ufite.”

Imikino ya BAL izabera muri Kigali Arena

Imikino ya BAL izitabirwa n’amakipe umunani harimo na REG y’u Rwanda iherutse kuza ari iya mbere mu mikino y’amajonjora aherutse kubera muri Senegal.

Kugeza ubu REG BC yo mu Rwanda niyo ya mbere, igakurikirwa na US  Monastir yo muri Tunisia, hagakurikiraho AS SALE yo muri Maroc.

Andi makipe yitwaye neza muri kiriya gihe ni SLAC (Seydou Legacy Athlétique Club) y’i Conakry muri Guinea, igakurikirwa na Clube Ferroviário da Beira y’i Beira muri Mozambique nyuma hakaza Duke Blue Devils yo muri Cameron.

Amarushanwa y’amajonjora aheruka yarangiye  ku wa Kabiri taliki 15, Werurwe, 2022.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version