Miliyari $300 Zateguriwe Kurengera Ibidukikije Ziragawa Ubuke N’Ubukererwe

Abahanga n’abandi bafata ibyemezo muri Politiki bavuga ko ingengo y’imari ya Miliyari $300 yo guhangana n’ingaruka z’ibidukikije iherutse kwemererwa muri COP 29 ari nke kandi ije impitagihe.

Impirimbanyi mu kurengera ibidukikije ziherutse kubitangariza mu myigaragambyo zakoze mu mahoro yabereye ku biro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije.

Iyo ngengo y’imari yagenewe kiriya gikorwa iherutse kwemerezwa mu nama mpuzamahanga yabereye Baku muri Azerbaijan yiswe COP29.

Abayemeje bavuga ko igenewe ibihugu bikennye kugira ngo bihangane n’ingaruka zatewe no kwingirika kw’ikirere.

- Kwmamaza -

Ibiganiro byo kwemerezamo ariya mafaranga byamaze amasaha 30 birangira ibihugu bikize byemeye kuzatanga ziriya Miliyari bitarenze umwaka wa 2035.

Icyakora abahanga bo muri Afurika bari bitabiriye biriya biganiro bagize ikitwa The African Group of Negotiators bayagaye ubuke ndetse no gukererwa.

Ibihugu bikennye byo byari byarasabye ko ingengo y’imari yo guhangana na biriya bibazo yagera cyangwa ikarenga Tiriyari $1.3.

Ku rundi ruhande hari Umwongereza witwa Nigel Topping ugize Ihuriro ry’Abongereza baharanira kurengera ibidukikije ryitwa Climate Change Committee (CCC) wabwiye BBC ko n’ubwo ariya mafaranga ari make, ariko ari intambwe itanga icyizere ko azongerwa.

Avuga ko byerekana ko mu myaka iri imbere hashobora kuzaboneka andi mafaranga yo gushyira muri iriya mishinga.

Umuhanga witwa Dr Laura Young asanga mu nama ya COP 29 nta bintu bihambaye byayanzuriwemo.

Yabwiye BBC ati: ” Azerbaijan nta kintu kinini yateguye ku buryo wavugaga ko n’ibyayivuyemo byabaye binini”.

Ikindi kibazo abaharanira kurengera ibidukikije bavuga ko bazahura nacyo ni Politiki ya Donald Trump uherutse gutorwa ngo ayobore Amerika.

Abanyapolitiki bo muri Amerika banzuye ko igihugu cyabo kizakomeza gucukura gazi yo gukoresha mu nganda zayo kandi ko izaba itunganye bityo n’abandi bazayikemera bazayigura

Ibi hamwe n’ibindi, biri mu byo Dr Young aheraho avuga ko amasezerano ya COP 29 akwiye gusubirwamo.

N’ubwo Amerika ivuga ko itazabura gucukura gazi yo gukoresha mu bukungu bwayo kandi bikaba biteye impungenge abahanga benshi mu byo kurengera ibidukikije, ku rundi ruhande Ubushinwa bwo butanga icyizere.

Abashinwa bavuga ko bazakomeza guha ibihugu bibikeneye ibyuma bibyaza imirasire y’izuba amashanyarazi, ibihundura umuyaga amashanyarazi n’irindi koranabuhanga rigezweho muri uru rwego rw’ubukungu.

Ubushinwa kandi buherutse gutangaza ko guhera mu mwaka wa 2016 bwahaye ibihugu bikennye inkunga ya Miliyari $24 zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Niyo nkunga ikomeye igihugu kimwe cyahaye ibindi ngo bihangane n’ingaruka n’iki kibazo.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version