Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Miliyoni 117 Frw Zimaze Gukusanywa Muri  #CanaChallenge
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Miliyoni 117 Frw Zimaze Gukusanywa Muri  #CanaChallenge

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 January 2022 9:57 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abanyarwanda baba  mu Rwanda no mu mahanga bamaze igihe gito bitabira gutanga amafaranga azafasha mu guha imiryango ya bagenzi babo amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba. Kugeza ubu abitabiriye buriya bukangurambaga bwatangijwe na Banki y’u Rwanda ishinzwe iterambere( BRD) bwiswe  #CanaChallenge bamaze gukusanya Miliyoni 117 Frw yo kuzacanira ingo 10 000.

Amakuru dufite avuga ko kumanika ibyuma bitanga ariya mashanyarazi bizatangira gukorwa mu Cyumweru kizatangira tariki 10, Mutarama, 2022.

Uwacu Cynthia

Umubare w’amafaranga amaze gukusanywa watangajwe n’Umukozi wo muri BRD ushinzwe itumanaho no kwamamaza ibikorwa witwa Cynthia Uwacu.

Ubukangurambaga #CanaChallenge bwatangiwe  Tariki 16, Ukuboza, 2021, ku gitekerezo cy’ubuyobozi bwa Banki y’u Rwanda ishinzwe iterambere, BRD.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mu minsi itatu ya mbere, abitabiriye ubu bukangurambaga bahise bemera kuzacanira imiryango 800.

Ni ubukangurambaga bwitabiriwe cyane k’uburyo nyuma y’iminsi umunani ababwitabiriye bari bararangije kwemera kuzacanira ingo 2 500.

Gushyiraho ibyuma by’amashanyarazi akomoka ku mirasire bigiye gukorwa…

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n’ubuyobozi bwa Banki y’u Rwanda ishinzwe iterambere, buvuga ko ibikorwa byo gushyiraho ibyuma bizana amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bitangira kumanikwa ku bisenge by’inzu z’abaturage mu Cyumweru kizatangira tariki 10, Mutarama, 2022.

Ubukangurambaga #CanaChallenge bwateguwe mu buryo umuntu umwe ufite ubushobozi atanga 15,000 Frw, maze BRD igahita yongeraho 100,000 Frw  umuryango umwe ukaba uhawe ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.

- Advertisement -

Muri ubwo buryo umuntu ashobora gutanga amafaranga binyuze kuri MTN Mobile Money kuri *182*8*1*501173, cyangwa agakoresha konti zitandukanye nko muri BK: 100072686599, I&M: 20001081012 cyangwa World Remit.

Umuyobozi wa BRD, Madamu Kampeta Pitchette Sayinzoga

Umuyobozi mukuru wa BRD, Madamu  Kampeta Pitchette Sayinzoga, ashima abamaze kwitanga kugira ngo iyi gahunda ishoboke.

Aherutse gusaba Abanyarwanda nonehe kwiha intego yo gucanira ingo 10 000.

Yagize ati “Reka noneho twihe intego y’ingo 10,000.”

2,319 homes to go .. tugiye kuhagera.. let's keep honoring our pledges and pledging some more 💡 💡.. can we make it before end Jan 2022? #CanaChallenge https://t.co/ySRMXRB0qC

— Kampeta Pitchette Sayinzoga (@Ksayinzoga) January 7, 2022

Yasabye ibigo  gushyira mu bikorwa intego byemeye bikayivunjamo amafaranga bityo  bikazana impinduka ku miryango itishoboye.

Ni ubukangurambaga buri gukorwa muri gahunda y’imyaka itanu yatewe inkunga na Banki y’Isi, yashyizemo miliyoni $48 yiswe Rwanda Renewable Energy (REF).

Igice kimwe cya miliyari 9 Frw zashyizwe muri gahunda yo gucanira ingo zisaga 94,000 mu buryo buhendutse, yiswe Cana Uhendukiwe.

Ni gahunda ya Leta y’u Rwanda yatangijwe mu 2018 igamije korohereza abantu kubona ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba binyuze mu nguzanyo zihendutse zitangwa na za SACCO na Bnki z’ubucuruzi. bigakorwa k’ubufatanye n’ibigo bitanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.

Guverinoma y’u Rwanda ifite intego y’uko mu mwaka wa 2024 izaba imaze gucanira imiryango yose 100%.

Icyakora kugeza ubu abafite amashanyarazi mu Rwanda bangana  ni 67.1%.

TAGGED:AbanyarwandaAmashyanyaraziBankifeaturedImirasireSayinzoga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingengabihe Y’Uko Abanyeshuri Bazagezwa Ku Mashuri Yatangajwe
Next Article Mu Bantu 5 Bakize Kurusha Abandi Muri Afurika, Dangote Niwe Mwirabura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?