Nyuma Yo Kuraswa Basanze Trump Nta Nkweto Yambaye

Abashinzwe kurinda abanyacyubahiro bihutiye kuzenguruka Donald Trump no kumuvana aho yari amaze kurokokera amasasu ariko batungurwa no kumva ababaza aho inkweto ze ziri!

Ubwo bamuzengurukaga bamutwikira n’amaboko ngo bamukingire hatangira umubona, Trump yarababwiye ati: “ Mureke mfate inkweto zanjye, mureke nzifate”.

Amashusho yatangajwe n’ikigo kitwa WBEN arerekana inkweto za Trump kuri tapis aho yari ahagaze ubwo abo bashinzwe kumurinda bazaga kuhamukura.

Bisa n’aho ari bo bazimukuyemo kugira ngo bimworohere kumanuka amadarajya y’aho yavugiraga ijambo.

Nyuma yo kumva ko nta nkweto yambaye, Trump yaratatse ati: ‘ Mureke mfate inkweto zanjye”.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma yo kuva kwa muganga bakamupfuka ugutwi kuko kwakomerekejwe n’isasu, Donald Trump yavuze ko abashinzwe kumurinda baje bihuta cyane baramuterura bituma inkweto ze zivamo kandi ngo ni inkweto zoroshye.

Icyakora yashimye uko abo bantu bamukuye hariya vuba na bwangu, avuga ko ari abanyamwuga cyane.

Avuga ko nubwo bamumanuye shishi itabona, we yashakaga kwigarukira kuri podium agakomeza kubwira abaturage imigabo n’imigambi ye.

Uwarashe Trump amaze kubona ko amuhushije yashatse kuzamuka ngo yisuganye amurase andi masasu ariko itsinda rya ba mudahushwa ryari riri mu barinda Trump riba ryamubonye rimurasa mu kico.

Ibigwi Trump arata abamurinda ariko ntibivugwaho rumwe n’abaturage benshi b’Amerika kuko kugeza ubu hakibazwa uko uriya musore yashoboye kugera ahantu yamurasiye nta muntu umukomye imbere.

Ikinyamakuru CBS kivuga ko umwe muri ba mudahushwa babonye uriya musore warashe Trump ari kuzamuka agana mu gace yamurasiyemo.

Undi mudahushwa kandi yabonye ubwo musore witwa Thomas Crooks ava ahantu hamwe akajya ahandi akicara akareba muri telefoni ye.

Thomas Crooks

Uwo musore batangiye kutamushira amakenga nyuma yo kubona afashe igikapu akagiheka, umwe muri bo ahita atanga ubutumwa ku bayobozi be ko uwo musore ari uwo kwitonderwa.

Mu gihe bari bagitereje ko ubutumwa batanze busubizwa, uwo musore yari yamaze kugera muri position y’aho yarasiye uwahoze ari Perezida w’Amerika.

Umusada ba mudahushwa bari bakeneye wagiye kubageraho uwo musore yarangije kurasa Trump ndetse nawe yishwe.

Ikindi ni uko abashinzwe kurinda abayobozi bakomeye muri Amerika bashinjwa kudaha agaciro mu by’umutekano agace uriya muhungu yakoreyemo ishyano kandi barabonaga neza ko ari aho kwitonderwa.

Umuyobozi w’abo bashinzwe umutekano witwa Kimberly Cheatle yasabwe ndetse kwegura ariko we avuga ko ibyo atazabikora.

Polisi yo mu gace byabereyemo niyo ishimirwa uko yatabaye ariko nabwo yasanze uwo musore akisuganya ngo arase uwahoze ayobora Amerika.

Bisa n’aho gukoma mu nkokora uwo musore ngo ntarase Trump byari bitagishobotse!

Raporo y’ibyabaye kuri Trump ivuga ko isasu ryamuhushije sentimetero imwe n’igice.

Yarashwe amaze iminota umunani atangiye kuvugira mu nyubako yitwa AGR iri muri Pennsylvania.

Abaturage bari aho ibi byabereye bavuga ko biboneye uwo musore yububa agana aho yarasiye Trump ndetse ngo babibwiye abashinzwe kumurinda babyima amatwi.

Trump we yakomeje kubwira abaturage uko yagabanyije umubare w’abimukira bari baramenyereye kuza mu gihugu cye bitemewe n’amategeko.

Mu buryo butunguranye yagiye kumva yumva isasu ahita agwa hasi, abashinzwe kumurinda babona guhurura bamukura aho yari ari.

Uyu mugabo w’imyaka 78 yahise aterurwa n’abo bamurinda, umwe muri bo amwambura inkweto kugira ngo bagenzi be babone uko bamumanura nta nkomyi.

Mu kumanuka nibwo yatatse ati: “ Mumpe inkweto zanjye!”

Bidatinze Trump yahise agaruka mu ruhame ubwo yazaga mu nama yagutse y’abo mu ishyaka rye Republicans bari bahuye ngo bamwemeze nk’umukandida ntakuka wabo.

Ni mu nteko rusange yabaye kuri uyu wa Mbere taliki 15, ibera ahitwa Milwaukee.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version