MINALOC Ntiyamenyesheje Komisiyo Y’Amatora Ibyo Gutora Usimbura Mpabwanamaguru

Merald Mpabwanamaguru mu muganda wabereye i Nyamirambo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Amatora, Charles Munyaneza, yabwiye itangazamakuru ko nta matora ya Visi Meya ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo usimbura Merald Mpabwanamaguru yaraye akozwe kubera ko MINALOC itigeze ibisaba iyo Komisiyo.

Ku wa Kane taliki 14, Ukuboza, 2023, nibwo Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye.

Icyo gihe  uwari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yagizwe Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, umwanya we mu Mujyi wa Kigali usigara ukeneye uwujyamo.

Bukeye bw’aho ni ukuvuga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 15, Ukuboza, 2023 hahise hakorwa amatora maze Samuel Dusengiyumva ahita atorwa ngo asimbure Rubingisa.

- Advertisement -

Hagati aho, hari inyandiko yo kuri X, yari yatangajwe ko hari n’undi mwanya wa  Visi Meya ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo utari ufite uwamusimbuye.

Nyuma yo kubona ko usimbuye Pudence Rubingisa abonetse, abantu bibajije usimbura Merald Mpabwanamaguru kuri uriya mwanya w’umujyanama muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Kigali Today yaganiriye na Charles Munyaneza, akaba ari Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’amatora, ayibwira ko nta matora yo gusimbura Mpabwanamaguru kuri uriya mwanya kubera ko ntabyo MINALOC yabasabye.

Munyaneza yagize ati: “ Itegeko riteganya ko iyo habayeho imyanya iri vacant(iri ku isoko), Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yandikira Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, akayigezaho iyo myanya, anayisaba gutegura amatora.”

Charles Munyaneza

Ati: “Na biriya rero byo mu Mujyi ni ko byagenze, twebwe Minisitiri yatwandikiye, umwanya yatugejejeho yadusabaga gutoresha ni uw’Umuyobozi w’Umujyi gusa, ibindi ntabwo tubizi, muri MINALOC ni bo babibasobanurira.”

Munyaneza asobanura ko batajya batoresha umwanya Minisiteri itabagejejeho.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana we  asobanura ko Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali itaruzuza Abajyanama bose bakenewe kugira ngo babashe kwitoramo abagize Komite Nyobozi y’uyu Mujyi.

Ati “Buriya buri Karere muri dutatu tugize Umujyi wa Kigali havamo Abajyanama babiri babiri, na batanu bashyirwaho na Perezida wa Repubulika.  Hasigaye umwanya w’Umujyanama ugomba gutorwa akava mu Karere, buriya Rubingisa wavuye mu Karere ka Gasabo ntabwo arasimburwa nk’Umujyanama.”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Claude Musabyimana

Minisitiri Musabyimana  asobanura ko mu gihe ibyo bitaranozwa, batagombaga kurekera icyuho mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bakaba mu byihutirwa bagomba kuba bashyizeho nibura Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, umwungirije akaba azatorwa ikindi gihe.

Yavuze ko uwari Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, Dr Merard Mpabwanamaguru we atakiri muri uwo mwanya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version