MINEDUC Irashaka Ko Amashuri Yose Arushanwa Mu Gukora Ikoranabuhanga

Joseph Nsengimana uyobora Minisiteri y’uburezi avuga ko Guverinoma y’u Rwanda ishaka ko abanyeshuri bo hirya no hino bagira umuco wo kurushanwa mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga ryo mu ngeri zose.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo guhemba abanyeshuri bo mu ishuri rihanga udushya dukoresha mudasobwa, Rwanda Coding Academy, Minisitiri Nsengimana yavuze ko guhiganwa muri ubwo buryo bizazamura mu banyeshuri ubushobozi bwo guhanga udushya.

Yavuze ko igikorwa abo banyeshuri bakoze gikwiye kwagukira no mu yandi mashuri.

Ati: “Aya marushanwa ni ngombwa kugira ngo abanyeshuri bashobore gushyira mu bikorwa ibyo bize. Akenshi usanga abana biga ariko ntibabone uko bashyira mu bikorwa ibyo bize. Aya marushanwa atuma bafata ibyo bize bakareba uko babishyira mu bikorwa mu buzima busanzwe”.

- Kwmamaza -

Minisitiri Joseph Nsengimana avuga ko umwihariko w’ikigo Rwanda Coding Academy ari uguha abakigamo ubumenyi mu gukora no gukoresha ikoranabuhanga rishya.

Intego ya Leta mu gushyiraho ririya shuri ni ukugira ngo rizafashe igihugu kugera ku ntego y’iterambere ry’u Rwanda mu mwaka wa 2050.

Mu magambo ye, Minisitiri Nsengimana avuga ko ikoranabuhanga u Rwanda rwiyemeje kugeraho rigomba kugaragara mu ngeri zose, haba mu buhinzi, mu burezi no mu zindi nkingi z’ubukungu.

Irushanwa abanyeshuri bo muri Rwanda Coding Academy barushanyijwemo ryiswe RCA Hachathon 2024.

Ryateguwe ku bufatanye na Ambasade ya Koreya y’Epfo ndetse n’Ikigo cy’u Rwanda kigisha ubumenyi ngiro Rwanda TVET Board.

Umuyobozi mukuru wa Rwanda TVET Board Eng. Umukunzi Paul yavuze ko ishuri rya Rwanda Coding Academy ari ikigo gifitiye u Rwanda akamaro.

Ashima umuhati abana bakigamo bagaragaje mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga berekanye kuri uyu wa Gatatu.

Ni ikoranabuhanga rigamije gufasha mu kubonera ibisubizo ibibazo u Rwanda rufite birimo ibiza, impanuka mu mihanda, kuhira imirima iri ahantu hahanamye n’ibindi.

Mu buryo bw’umwihariko, Umukunzi Paul yashimiye Guverinoma ya Koreya y’’Epfo kubera ko yiyemeje gutuma ikigo Rwanda Coding Academy gihinduka ikigo cy’icyitegererezo mu guhanga ikoranabuhanga, ikigo bita Centre of Excellence in Software Development.

Hari gahunda y’uko za TVET umunani(8) ziri mu Rwanda hose zizagirwa ahantu h’icyitegererezo, bikazatwara Miliyoni $110.

Ambasaderi wa Koreya y’Epfo mu Rwanda Jeong Woo Jin avuga ko yasanze abanyeshuri bo muri Rwanda Coding Academy batanga icyizere cy’uko u Rwanda ruzaba igicumbi cy’ikoranabuhanga mu Karere.

Avuga ko igihugu cye kizakomeza gukorana n’u Rwanda mu ngeri zitandukanye.

Abo bana bo bavuga ko biyemeje kwiga cyane kugira ngo bazabonere u Rwanda ibisubizo by’ibibazo birubuza kugera ku iterambere rwifuza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version