MINISANTE Iraburira Abanywi

Abanyarwanda cyane cyane abo mu Ntara y’Amajyaruguru, bakunda agahiye. N’ubwo inzoga zemewe, ariko abaganga basaba abantu ‘kunywa mu rugero’.

Abantu bakunda inzoga bavuga ko kunywa mu rugero ari ikintu gikorwa n’umuntu ukiga kunywa inzoga n’aho uwazimenyereye ntiyabishobora.

Bemeza ko iyo usomye ku macupa abiri, ubwo uba ushobora no gusoma ku macupa 20.

Uwitwa Maniraho yagize ati: “ Ujya mu kabari ushaka rimwe, ryarangira ukibaza niba uri buhite utaha… Icyo gihe rero utumiza irindi rya kabiri, naryo ryashira ugatumiza irindi, gutyo gutyo…”

- Advertisement -

Bisa n’aho icupa rimwe ry’inzoga rihamagara irindi!

Maniraho avuga ko uburyo bwiza bwo kunywa mu rugero ari ukutanywa icupa na rimwe.

Kuba imibare iherutse gutangazwa na RBC yerekana ko abanywi b’inzoga mu Rwanda biyongereye, ni ikibazo gihangayikishije inzego z’ubuzima.

Raporo iherutse gusohoka yatangaje ko abanywa inzoga biyongereye bava kuri 41% mu mwaka wa 2013 bagera kuri 48% mu mwaka wa 2022.

Ni inyongera ya 7%.

Abagabo baracyari aba mbere mu kunywa inzoga kuko bafite ijanisha rya 62% n’aho  abagore bakagira 34%.

Intara y’Amajyaruguru niyo ifite abanywi benshi ( 56%) hagakurikiraho abo mu Ntara y’Amajyepfo bafite 51%.

Umuburo wa Minisanté

Minisiteri y’ubuzima iburira abantu bakunda inzoga ko ubuzima bwabo bwugarijwe n’indwara zikomeye.

Ivuga ko abanywi b’inzoga ba cyane bashyira ubwonko bwabo mu kaga kuko bituma bukora nabi.

Imikorere mibi y’ubwonko niyo ituma uwanyoye inzoga atemererwa gutwara ikinyabiziga.

Buri wese ariyumvisha ingaruka byateza.

Ibindi byago byugarije abanywi b’inzoga mu buryo budahindagurika ni indwara zirimo kanseri y’umwijima, kubangamira imikorere iboneye y’uburyo bw’imyororokere, kuziba imitsi irimo n’ijyana amaraso mu bwonko, uburwayi buhoraho bw’umutima ndetse n’ubw’inyama ifasha mu gukora amaraso yitwa ‘impindura.’

Izo ngaruka ziza zisanga ibindi bibazo birimo umubano mubi hagati y’umunywi n’abo babana( harimo n’abashakanye), kutagwiza amafaranga kuko amenshi agendera mu kugura inzoga ndetse no guhora mu bibazo n’amategeko kuko akenshi umuntu wasinze aba ashobora no gukora ibyaha.

Kunywa inzoga nyinshi mu gihe kirekire ni ugushyira ubuzima mu kaga

Muri make, Minisiteri y’ubuzima ivuga ko abantu bakuru bagombye kujya babanza gutekereza neza mbere yo kwinjira mu kabari.

Ntabwo ibuza abantu kunywa kuko byemewe ku bantu bakuru gusa, ariko itanga inama yo kwirinda gushayisha ngo umuntu ahinduke ‘rubundakumazi’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version