Minisante Irasaba Abanyarwanda Kudakurwa Umutima N’Icyorezo Marburg

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko abaturage badakwiye gukuka umutima kubera icyorezo cya Marburg kuko cyo kitandurira mu mwuka nk’uko byagenze kuri COVID-19.

Avuga ko iyi ndwara ku rundi ruhande yica ku kigero cyo hejuru ni ukuvuga hagati ya 28% na 90% ku bantu yafashe.

Nsanzimana yasabye abaturage gukomeza imirimo yabo ariko nanone abazi ko bashobora kuba barahuye n’umuntu wahitanywe nacyo cyangwa ukikirwaye yakwitangaho amakuru kugira ngo avurwe.

Ni ubutumwa yavuze ko buri Munyarwanda akwiye guha uburemere kuko burebana n’ubuzima bwa buri wese.

Kugeza ubu hari abantu 300 bari gusuzumwa iyo ndwara kuko batanzweho ayo makuru y’uko bahuye n’ubwo burwayi.

Abenshi mu barwaye ndetse iyo ndwara ikabahitana ni abakora mu rwego rw’ubuvuzi.

Minisitiri w’ubuzima avuga ko hakirebwa aho iyo ndwara yaturutse ariko akavuga ko icy’ingenzi ari ugutabara abayanduye.

Ati: “Twakoze ibipimo tuza gusanga hari abantu benshi banduye.Virusi ya Marbug ni ubwa mbere igeze mu Rwanda. Twari twariteguye kukirwanya nk’uko twitegura n’ibindi ariko burya buri cyorezo kigira ibyacyo”.

Dr Nsanzimana avuga ko ari virusi idakunze kubaho ariko iva mu nkende no mu ducurama ikajya mu bantu.

Avuga ko iyo igeze mu muntu hagati y’iminsi itatu n’iminsi 21 ari bwo ibimenyetso bigatangira kugaragara.

Iyo ibimenyetso bijya kuza bitangira ari ukuruka, kuzana umuriro, kuribwa imikaya ariko uko iminsi itambuka niko bikomera bikaba byahitana n’umuntu.

Avuga ko kugeza uyu munsi hari ibindi bipimo biri gufatwa.

Minisiteri y’ubuzima yaraye itangaje ko abatandatu n’abandi 20 bagaragaweho ubwo burwayi.

Igihe hari ubonye ko afite ibimenyetso by’iyo ndwara, ashobora guhamagara kuri 114.

Kubera ko iki cyorezo cyitandurira mu guhumeka, Minisiteri y’ubuzima igira abantu inama yo kwirinda gukoranaho n’abantu bya hato na hato, bagakungukira kugira isuku n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version